Kayonza : Gitifu uvugwaho ubwambuzi bwa miliyoni zikabakaba 170 yahagaritswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi ahagaritswe nyuma y'uko hari kompanyi ebyiri zimusinje ko yazitekeye umutwe ubundi akazambura akayabo.

Uzwi iby'iki kibazo utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, yagize ati 'Hari kampani yitwa Benefactors Ltd yambuye miliyoni 74 Frw ndetse n'undi mucuruzi wo mu Karere ka Nyagatare yambuye miliyoni 100Frw, abo rero nibo bagiye kumurega ubuyobozi bufata umwanzuro wo kumuhagarika.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yemeje aya makuru y'ihagararikwa ry'uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa.

Murenzi Jean Claude avuga ko uyu muyobozi yahagaritswe mu nshingano kugira ngo habanze hakorwe iperereza barebe koko niba ko buriya bwambuzi ashinzwa bwarakozwe.

Yavuze ko uyu muyobozi yifashishije kompanyi afatanyije n'umugabo we izwi nka Arise and Shine, bakaka abantu amafaranga ariko ntibayabishyure.

Murenzi Jean Claude yagize ati 'Uwo muturage yaratwandikiye avuga ko yagiranye ikibazo n'uwo mukozi wacu tumubwira ko tugiye kubikurikirana. Ubu yabaye ahagaritswe mu gihe cy'ukwezi kugira ngo tubanze dukore iperereza turebe niba hari aho ahuriye nibyo birego aregwa.'

Avuga kandi ko 'Hari n'indi kampani tugikurikirana ngo twumve niba hari uruhare abifitemo yitwa Benefactors Ltd. Turi gukurikirana ngo turebe niba hari amafaranga bafasheyo batarayishyura zari nka miliyoni 68 Frw, abo bantu babiri ni bo baturegeye duhitamo gukora iperereza ngo turebe niba ibyo bavuga ari byo koko.'

Mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2020 iriya Kompanyi ya Benefactors Ltd yandikiye Perezida wa Repubulika imusaba kubafasha kwishyuza uyu muyobozi wari warabatwaye miliyoni 74 Frw akabishyuramo esheshatu gusa.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Gitifu-uvugwaho-ubwambuzi-bwa-miliyoni-zikabakaba-170-yahagaritswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)