Ndanda wabyaranye na Anita Pendo yasezeranye imbere y'amategeko(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nizeyimana Alphonse (Ndanda), yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Grace aherutse kwambika impeta ya fiançailles.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo hagiye hanze amafoto y'uyu mugabo arimo yambika impeta umukunzi we.

Gusa sibwo yambitse impeta iyi nkumi isanzwe iba mu Bwongereza kuko amakuru avuga ko byabaye mu kwezi gushize kwa Kamena uretse ko batinze gusohora amafoto.

Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021 nibwo basezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Ndanda waretse gukina yahoze akundana n'umunyamakuru Anita Pendo ndetse banabyaranye abana 2.

Ndanda yarahiriye kubana akaramata n'umukunzi we
Grace na we yabirahiriye
Banabisinyiye
Bari kumwe n'abari babaherekeje



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndanda-wabyaranye-na-anita-pendo-yasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)