Kuva cyera umugore nta burenganzira yari afite bwo kujya mu ruhame ahari n'abagabo ngo avuge, ndetse ntiyemererwaga kuba yayobora cyangwa gufata umwanzuro.
Ibi bikaba byaratanganjwe na Mukambuguje Gatarina umukecuru w'imyaka 77 y'amavuko ndetse na Nyirabacamubyago Polinariya umukecuru w'imyaka 67 y'amavuko.
Mukambuguje yagize ati 'nta mugore wayoboraga n'umwe, umugabo niwe wari umutware, umugore akagendera ku mategeko ye kandi n'icy'umugabo adashaka niyo cyaba ari cyiza umugore ntiyagikoraga.' (...)
Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kuyobora byahinduye ubuzima bw'abagore. #rwanda #RwOT
July 08, 2021
0