N'abandi batari ku rutonde bashobora kuba bafite ibibazo tuzabafasha - Meya wa Nyagatare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko n'abatari ku rutonde bafite ibibazo bazagerwaho.

Ati "Twasabye abakuru b'imidugudu gushaka n'abandi bashobora kuba bafite ibibazo na bo tukazabafasha. Ntitwavuga ko twari twariteguye Guma mu Rugo ariko n'ubundi Guma mu Karere yenda kumera nka yo, rero turizera ko ntawe uzahura n'ikibazo kandi uzagira ikibazo azamenyeshe ubuyobozi afashwe."

Hodari Jean Baptiste, umuturage w'Umurenge wa Gatunda ari gukurikiranwa n'abaganga mu rugo nyuma y'uko yanduye Covid-19.

Avuga ko yishimiye ko yasuwe bakanamugoboka bakanamugenera ibigiye kumufasha gutunga umuryango muri iki gihe atagishobora kujya mu mirimo yari itunze umuryango we.

Yagize ati "Rwose ndabashimira cyane kuko sinakabonye uko njya gushaka ibitunga umuryango kuko ndi mu kato nakwanduza abandi bazima. Urumva natungaga umuryango ari uko nakoze, sinari nkikora, rwose bamfashije, yenda bizashira nakize njye gukora."

Kuradusenge Josua asanzwe ari umukanishi ariko kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 ntakijya mu kazi.

Na we avuga ko yishimiye ubufasha bw'ibiribwa yahawe kuko mbere yari atunzwe n'akazi yakoraga.

Buri muryango mu bafashijwe wahabwaga ibiro bine n'igice by'umuceri, ifu ya Kawunga ndetse n'ibiro bitanu by'ibishyimbo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)