Kugeza ubu ubuyobozi bwa Musanze FC buribaza icyo gukora ni nyuma y'uko ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bubujije iyi kipe kugira igikorwa na kimwe bukora butakamenyesheje, n'ibyo buteguye gukora Akarere kakanga.
Ikipe ya Musanze FC ni ikipe itaragize umusaruro mwiza mu mwaka w'imikino wa 2020-2021 aho yisanze mu cyiciro cy'amakipe arwana no kutamanuka mu cya kabiri aho muri rusange yasoje ku mwanya wa 12 mu makipe 16.
Nk'uko amakuru ISIMBI ikesha umwe muri komite y'iyi kipe, ni uko uyu musaruro mubi ahanini watewe n'uko ubuyobozi bw'aka Karere bwivanze mu micungire n'imiyoborere y'iyi kipe.
Umwaka wa 2020-2021 Musanze yatanze amafaranga angana na miliyoni 80 muri iyi ikipe isanzwe ifte abandi batera nkunga nka CETRAF LTD.
Komite ya Musanze FC iyobowe na Tuyishime Placide uzwi nka Trump bivugwa ko yabwiwe na Bagirishya akaba umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Musanze ko nta kintu na kimwe bagomba gukora batabibabwiye, iki kikaba ari kimwe mu byatumye iyi kipe isoza shampiyona nta mutoza ifite, ni nyuma yo kwirukana Seninga.
Muri Gicurasi 2021 nibwo umuyobozi w'iyi kipe, Trump yirukanye Seninga Innocent nyuma yo kunyagirwa na Gasogi United no kutaza mu makipe 8 ya mbere, kuva icyo gihe iyi kipe yatojwe n'umutoza wungirije Canavalo.
Uwahaye amakuru ISIMBI yavuze ko kuva icyo gihe bangiwe kuzana umutoza babwirwa ko baba babyihoreye.
Ati'ubu Musanze FC ni iyo gutozwa na Canavalo? Umutoza yari yabonetse n'amafaranga azishyurwa aho azava habonetse ariko bamwe mu bayobozi b'akarere barabyanga.'
Uretse ibi kandi ni uko ubu iyi kipe itemerewe kugura umukinnyi Akarere katabihaye umugisha, ni mu gihe andi makipe yatangiye kwiyubaka yo n'abo yari ifite bamwe barimo kuyivamo nka Ndoli Jean Claude wasinyiye Gorilla ni mu gihe ngo hari n'abandi bakinnyi basoje amasezerano bashobora kuyivamo.
Ibi byose ngo akarere ntacyo bikabwiye aho kabasabye kuba baretse bakaba bitonze, ubu nabo ngo ntibazi icyakorwa.
Ati'ubu ntawuzi icyo gukora, twabujijwe kugura umukinnyi, urumva batanga amafaranga bakanategeka ikipe uko iyoborwa kandi ifite ubuyobozi, yakabaye ibikora igasabwa raporo.'
Mu kiganiro ISIMBI yagiranye n'uyu muyobozi, Bagirishya yavuze ko atari ukuri ndetse ko nta n'aho bihuriye.
Ati'ntabwo ari ukuri nta n'aho bihuriye, none se ko ikipe ifite ubuzima gatozi yigenga, ikaba ifite komite yayo ko itavuyeho, ibyo urumva byaba bihuriye he.'
Kuba baranze ko bagura umutoza nabyo yabihakanye avuga ko komite y'ikipe izi ukuri kwabyo.
Ati' ibyo ni ukubeshya, komite y'ikipe ukuri kwabyo irakuzi, impamvu batazanye umutoza ni uko babonaga shampiyona irimo irangira, ntekereza ko bashaka umutoza bagiye gutangira shampiyona nshya, twumvaga ari byo byiza kuko umutoza waza iki gihe yaba ari ukubahendera ubusa. Ibindi ikipe irahari bashobora kutugisha inama nk'abanyamuryango, nk'abaterankunga bayo ibindi byaba ari ukutubeshyera.'
Yakomeje avuga ko impamvu ubu batagura abakinnyi ari uko akarere ariko muterankunga w'iyi kipe, bityo ko ubu bataratangira gukoresha ingengo y'imari y'uyu mwaka ku buryo byanagorana ko iyi kipe igura abakinnyi kuko ntaho yaba yakuye amafaranga bityo ko igomba gutegereza.
Ibi bikaba ari no mu rwego rwo kwirinda ibyigeze kubaho ubwo iyi kipe yigeze kugura abakinnyi isanga yarakoresheje amafaranga menshi ugereranyije n'ayo bagenewe nabo bavuga ko batari bazi ayo bazahabwa.
Uretse Musanze FC, usanga n'andi makipe y'uturere atabayeho neza aho imiyoborere yayo ikemangwa kuko nk'uyu mwaka mu makipe 8 yarwanaga no kutamanuka harimo 5 aterwa inkunga n'uturere, abiri(Sunrise FC na AS Muhanga) yaje kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-irabunza-imitima-akarere-kayishyiriyeho-nyirantarengwa