Musanze : Abantu 21 bafashwe banze kuguma mu rugo barimo abafatiwe mu kabari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu bafashwe mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga, bafatiwe mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi.

Akarere ka Musanze kari mu turere Umunani n'Umujyi wa Kigali mu haherutse gushyirwa n'inama y'Abaminisitiri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu kabari bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage. Abandi bafashwe ubwo abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura ko abantu barimo kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo.

Yagize ati 'Abaturage nibo bahamagaye Polisi bayibwira ko uwitwa Nzabandora afite akabari arimo gucuruza inzoga muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. Abapolisi bagiyeyo basanga koko harimo abantu 7 barimo kunywa inzoga nta bwiriza na rimwe ryo kwirinda COVID-19 bubahirije.'

Yakomeje avuga ko muri uwo Murenge wa Kinigi mu Kagari ka Bisoke hafatiwe abandi bantu 14 banze kuguma mu ngo, bafatwa barimo kugendagenda mu mihanda nta mpamvu bafite ndetse nta ruhushya bafite rubemerera gusohoka mu rugo.

Ati 'Polisi yashyizeho uburyo bwo gufasha abantu gusohoka igihe bafite impamvu zumvikana ariko bariya 14 nta ruhushya bari basabye. Bariya bantu nta n'ubwo bari bagiye guhaha, bo bavugaga ko barimo gushaka aho bakura ibiraka byo gukora.'

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yongeye gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kugira barusheho guhashya ikwirakwira ry'iki cyorezo. Yavuze ko kuba Akarere ka Musanze karashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo bitapfuye kuba gusa ko ahubwo hashingiwe ku busesenguzi bw'inzego z'ubuzima bitewe n'imiterere y'icyorezo muri ako karere.

Ati 'Kubahiriza neza amabwiriza turimo kugenderaho muri iyi minsi 10 nibyo bishobora gutuma abantu bakomorerwa bagasubira mu bikorwa byabo. Ariko mu gihe harimo kugaragara abarenga ku mabwiriza bakanga kuguma mu rugo bishobora gutuma icyorezo gikomeza gukwirakwira bityo n'iminsi ya Guma mu Rugo igakomeza kwiyongera.'

Abafashwe uko ari 21 baganirijwe ku kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 inzego zibishinzwe zibaca amande hakurikijwe amabwiriza.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Abantu-21-bafashwe-banze-kuguma-mu-rugo-barimo-abafatiwe-mu-kabari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)