Minisitiri Ngirente yagiye mu Burundi ahagarariye Perezida Kagame mu birori by'Ubwigenge #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, byatangaje aya makuru bubinyujije kuri Twitter, ko Minisitiri Dr Ngirente yagiye mu Burundi ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Ni mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 59 y'ubwigenge bwa kiriya Gihugu, aho Minisitiri Dr Ngirente yakiriwe na Visi Perezida w'u Burundi, Prosper Bazombanza.

Uyu muhango uri kuba muri kiriya gihugu cy'u Burundi, wanitabiriwe na Perezida wacyo, Evariste Ndayishimiye.

Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we Angeline Ndayishimiye babanje kujya gushyira indabo ku mva ishyinguyemo igikomangoma Louis Rwagasore ufatwa nk'Intwari y'Ubwigenge muri kiriya gihugu.

U Burundi n'u Rwanda rwaboneye ubwigenge rimwe n'u Rwanda aho uyu munsi u Rwanda na rwo rwizihije isabukuru y'imyaka 59 rumaze rubonye ubwigenge.

Ibihugu binyurane birimo n'Ibikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n'Imiryango Mpuzamahanga nk'uw'Afurika y'Iburasirazuba, bifurije u Rwanda kugira isabukuru nziza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Minisitiri-Ngirente-yagiye-mu-Burundi-ahagarariye-Perezida-Kagame-mu-birori-by-Ubwigenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)