Minisitiri Ngamije yagaragaje ko Guma mu Rugo igiye gufasha Leta kongera imbaraga mu kurwanya COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021 niyo yafashe umwanzuro wo gushyira muri Guma mu Rugo Umujyi wa Kigali n’uturere umunani turi kugaragaramo ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus.

Kuri uyu wa 15 Nyakanga mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri Ngamije yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kubona ko ingamba zari zafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yari yabanje nta musaruro zatanze mu buryo buhagije. Ni ikiganiro kandi cyari kirimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

Ati “Ingamba zari zafashwe ntabwo zabashije guhindura imibare mu buryo bufatika nk’uko twabyifuzaga ariko byatumye ibintu bitazamba kurushaho. Iyo urebye ishusho muri rusange, ibyumweru bitatu bishize imibare ntabwo itumbagira nk’uko mu turere tumwe na tumwe byazamutse.”

“Ingamba zafashwe hari icyo zatumariye ariko ntabwo byageze aho twashakaga. Ni yo mpamvu hafashwe imyanzuro yatangajwe harimo na Guma mu Rugo mu turere 11.”

Yavuze ko iyi gahunda ya Guma mu Rugo iri bugabanye urujya n’uruza, bihe Leta umwanya wo gufata ibipimo bihagije no kwita ku banduye.

Ati “Biradufasha kugabanya urujya n’uruza rw’abantu, hari abantu baba banduye batabizi iyo bagumye mu mirimo isanzwe bagenda, bafite uko banduza abandi. Turaza gusuzuma by’umwihariko Umujyi wa Kigali n’utundi turere dufite ubwandu bwiyongereye cyane. Turaza gusuzuma abantu mu kagali, nibura dushyire ahantu habiri muri buri kagali abantu bazajya kwisuzumishirizaho.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko muri ibi bihe bya Guma mu Rugo uzajya ugaragaza ibimenyetso akiri mu rugo azajya ahabwa imiti imworohereza.

Ati “Uwo tuzabona afite ibimenyetso bigaragra ko ashobora kuremba, uwo muntu tuzamuha imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi kugira ngo dutangire kumukurikiranira hafi yatangiye imiti, aho kugira ngo atugereho yarembye. Tuzashyira ingufu mu bukangurambaga. Dushaka kwegera abo tuganira nabo, tubereke ko ibintu byahindutse, iyi ndwara n’abayikerensaga rwose irakaze.”

Nyuma yo gupima abantu babasanze mu Kagali, Minisitiri Ngamije yavuze ko nyuma y’iminsi 10 bazasubirayo kugira ngo barebe uko ubwandu buhagaze.

Iyi gahunda ya Guma mu Rugo ireba uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana, Rutsiro hakiyongeraho n’utwa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro tugize Umujyi wa Kigali.

Minisitiri Ngamije yagaragaje ko Guma mu Rugo igiye gufasha Leta kongera imbaraga mu kurwanya COVID-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)