Guma mu Rugo: Minisitiri Gatabazi yasobanuye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Gatabazi yahumurije abadafite icyo kurya bibaza uko bazabaho muri guma mu rugo

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane kitabiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, n'abandi bantu bacye mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo. Ahanini iki kiganiro cyibanze ku iyubahirizwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro mishya yo kwirinda COVID-19 yafatiwe mu nama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na perezida Paul Kagame.

Imyanzuro mishya yafatiwe muri iyi nama irimo ko umujyi wa Kigali n'uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana, bishyirwa muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe cy'iminsi 10. Guma mu rugo izatangira tariki 17 kugeza kuya 26 Nyakanga 2021.

Muri iki kiganiro Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yahumurije abaturage batishoboye abizeza ko badakwiye guhangayika bibaza ikizabatunga kuko Leta izabaha ibyo kurya kandi bigatangwa mu buryo bunoze. Yagize ati: '(…..) Leta nayo ifite inshingano ku baturage bayo ku buryo nta muturage wakwicwa n'inzara kubera ko dufite ikibazo cya COVID-19'.


Iki kiganiro cyanyuze imbonankubone kuri shene ya Youtube ya RBA

'Hazageragezwa gutangwa ibiryo ku miryango yabazwe igera hafi mu bihumbi 211'. Yakomeje avuga ko hazajya hagenda hatangwa ibiryo hakurikijwe umubare runaka umuryango ufite ndetse mu mvugo ye yumvikanisha ko byateguwe neza ku buryo ibiryo bizajya bitangwa hakurikijwe ibyo umuntu ashobora gukenera birimo intungamubiri n'ibindi. Mu byo kurya bizatangwa yavuze ko hatekerejwe ifu y'ibigori, ibishyimbo, ndetse n'umuceri.

Yasabye imiryago itegamiye kuri Leta, amadini n'amatorero, abikorera kwibuka gufasha bakunganira Leta mu gufasha abaturage kuko iki kibazo kitareba umuntu umwe gusa ahubwo kireba igihugu muri rusange. Yabihuje n'umuco avuga ko iyo uturanye n'udafite ubushobozi uba ukwiriye kumufasha.

Muri guma mu rugo zagiye zibanza hagiye hagaragara amakosa mu gutanga ibiryo, yavuze ko aya makosa yakosowe ati: 'Harimo amakosa yagaragayemo mu guha abantu ibiryo, ubu rero twabonye umwanya wo kubitekerezaho n'ubu amatsinda abikoraho arimo kubikoraho ku buryo abantu bafite ikibazo k'imibereho cyo kubona icyo barya ari hano mu mujyi wa Kigali n'indi yafashwemo guma mu rugo nka za Nyagatare za Rwamagana n'ahandi bareba uburyo naho abaturage batishoboye, abantu bafite ubushobozi bucye bashobora kuba bafashwa'.

REBA HANO IKIGANIRO ABAYOBOZI BAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107591/guma-mu-rugo-minisitiri-gatabazi-yasobanuye-uko-leta-izafasha-abadafite-ubushobozi-anemeza-107591.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)