Minisitiri Gatabazi yasezeye ku Ntumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musenyeri Andrzej Józefowicz yageze mu Rwanda mu 2017.

Ku wa Gatanu yabonanye na Minisitiri Gatabazi baganira ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika wahinduye isura ku wa 20 Werurwe 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzindiko rw’amateka i Vatican kwa Papa.

Musenyeri Józefowicz yabwiye Minisitiri Gatabazi ko nyuma y’urwo ruzinduko Umukuru w’Igihugu yagiriye i Vatican “rwagabanyije imvugo mbi zavugwagwa kuri Kiliziya Gatolika, zari zitangiye kugira ingaruka mbi kuri Kiliziya cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu gihe yari amaze mu Rwanda, rwabonye Cardinal wa mbere Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, wahawe ubwo butumwa mu Ugushyingo 2020.

Musenyeri Andrzej Józefowicz yavutse kuwa 14 Mutarama 1965, avukira muri Pologne mu Mujyi witwa Bicka.

Mu 1990, uyu mugabo yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko mbonezamubano.

Yahagarariye Papa mu bihugu birimo Mozambique, Thailand, Hongrie, Syria, Iran n’u Burusiya, akaba afite ubushobozi bwo kuvuga indimi zirimo Icyongereza, Igi-Portugal, Igitaliyani, Igifaransa n’Ikirusiya.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasezeye Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)