Ruhango: Abantu 230 bafatiwe mu masengesho i Kanyarira; buri wese yari afite icyifuzo cyihariye ashyiriye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
2

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bufatanyije n’inzego z’umutekano, kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 17 Nyakanga 2021, nibwo bwafashe aba bantu.

Akarere ka Ruhango ni kamwe mu tutari muri gahunda ya Guma mu Rugo, gusa nubwo bimeze bityo abagatuye babujijwe gukora amateraniro ahuza abantu benshi.

Bamwe mu bafashwe barenze kuri aya mabwiriza bavuga ko bari bagiye gusengera icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera. Bemera ko bakoze amakosa bakanayasabira imbabazi.

Uwitwa Niyigaba Nathan, wari waturutse mu Murenge wa Mbuye, ngo yari yatereye uyu musozi agiye gusengera umuvandimwe we urwariye Covid-19 i Kigali.

Ati “Nari nazindutse nje gusengera umuvandimwe wanjye uri i Kigali urwaye, nakoze amakosa ndenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndasaba imbabazi ko bitazongera kuko ntiwakubaha Imana utubashye abayobozi kuko ni yo ibashyiraho”.

Uwababyeyi Rosine we yari yaturutse mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, yasabye abantu gusengera mu ngo aho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Nari naje nje gusengera igihugu cyacu ngo iki cyorezo kigabanuke, abantu bareke twubahe abayobozi two kurenga ku mabwiriza yashyizweho, abantu nibasengere mu rugo kuko iki cyorezo gikomeje kwiyongera, naje ntazi ko mpahurira n’abantu bangana gutya ariyo mpamvu nsaba imbabazi”.

Mukamasabo Suzanne wari waturutse mu Murenge wa Byimana, mu byari byamutereje uyu musozi wa Kanyarira harimo n’icyifuzo cyo gusenga ngo abone amafaranga yo kurihira abana be amashuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye abantu kutarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo gikomeje gukaza umurego, yongeraho ko bakwiye kujya basengera ahemewe kuko muri aka karere hari insengero zemerewe gukora.

Ati “Ubusanzwe na mbere ya Covid-19 gusengera kuri uyu musozi ntibyari byemewe, bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’abarenze akarere.”

“Turashimira inzego z’umutekano zadufashije gufata aba bantu barenga ku mabwiriza yashyizweho, ntitwanze ko abantu basenga icyo twanga ni ukutubahiriza amabwiriza yashyizweho byashyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yasabye abantu kwirinda kugwa mu mutego wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Sinumva uburyo umuntu arenga akarere akajya mu kandi kandi abizi ko bitemewe, aba bantu bahuriye aha bavuye ahantu hatandukanye, bose nta n’umwe wari wipimishije iki cyorezo.”

“Abantu bakwiye kujya baduha amakuru kugira ngo dukomeze guhashya abantu banyuranya n’amabwiriza yashyizweho. Turabasaba kandi kumva ko iki cyorezo gihari kandi giteye inkeke, bubahirize amabwiriza uko agenwa nibyo bizadufasha gutsinda iki cyorezo”.

Aba bafatiwe kuri uyu musozi wa Kanyarira uko ari 239, abagera ku 170 bari baturutse mu Karere ka Ruhango, 67 bavuye mu Karere ka Muhanga, abandi babiri baturutse mu tundi turere nka Nyagatare.

Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, buri wese agomba kurekurwa yishyuye 10.000Frw by’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu musozi wa Kanyarira waramamaye mu gusengerwaho kuko abemera Imana bizera ko bawuboneraho ibisubizo by’ibibazo byabo. Uganwa n’abantu b’ingeri zose, bo mu madini atandukanye.

Buri wese uwuzamuka aba afite icyifuzo kuri we kimukomereye, akizera ko azawuvaho asubijwe.

Icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Ruhango kimaze gutwara ubuzima bw’abantu bagera kuri 15.

Abafatiwe kuri uyu musozi biganjemo urubyiruko
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye aba baturage gufasha ubuyobozi kwigisha abandi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Buri wese yaciwe amande y'ibihumbi 10.000 Frw
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yasabye abantu kwirinda kugwa mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19



Tags

Post a Comment

2Comments

  1. bénissez ceux qui vous maudissent, priez pour ceux qui vous maltraitent. Luc 6:28

    ReplyDelete
  2. Heureux serez-vous, lorsqu'on vous outragera, qu'on vous persécutera et qu'on dira faussement de vous toute sorte de mal, à cause de moi. Matthieu 5:11

    ReplyDelete
Post a Comment