CP Kabera yifashishije Bibiliya aburira abitwaza gusenga bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’uko abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Mpanda bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

CP Kabera yifashishije ubutumwa buboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe, avuga ko Umwami Yesu Kristo azagaruka mu Isi aje gutwara Itorero [Abera], ko baramutse batirinze icyorezo cya Covid-19 uwo mwami yazasanga cyarabahitanye.

Ati “Mu by’ukuri, dusoma ko [...] mu Byahishuwe ko ngo ‘Umwami’ azagaruka gutwara Itorero, ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe [abavugabutumwa] turinde abo azaza gutwara, kwirinda no gukwirakwiza iki cyorezo cya Covid-19. Ni ikintu gikomeye cyane rwose ngira ngo abantu bashyiremo imbaraga.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo gusengera mu rugo rw’umuntu ku giti cye bibujijwe, yabikora ariko ngira ngo ibintu byo guhamagarana noneho bikarenga n’aho mugenda mugahurira mu ishyamba nka hariya uko mwabibonye nkeka ko biri ku rundi rwego.”

Aba bafatiwe kuri uyu musozi wa Kanyarira uko ari 239, abagera ku 170 bari baturutse mu Karere ka Ruhango, 67 bavuye mu Karere ka Muhanga, abandi babiri baturutse mu tundi turere nka Nyagatare.

Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, buri wese arekurwa yishyuye amande 10.000 Frw.

Uyu musozi wa Kanyarira waramamaye mu gusengerwaho kuko abemera Imana bizera ko bawuboneraho ibisubizo by’ibibazo byabo. Uganwa n’abantu b’ingeri zose, bo mu madini atandukanye.

Aha hantu hazwi nko ‘Mu Butayu’ buri wese uhazamuka aba afite icyifuzo kuri we kimukomereye, akizera ko azawuvaho asubijwe.

CP Kabera yaburiye Abakirisito barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19
Abaturage benshi biganjemo abagore bafite n'abana bafatiwe i Kanyarira bagiye gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)