Manzi Thierry ikipe yerekejemo yamenyekanye, Byiringiro Lague arafata rutemikirere uyu munsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Manzi Thierry wari kapiteni wa APR FC, yamaze kwerekeza mu ikipe ya FC Dila Gori yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Georgia izakina imikino y'ijonjora rya UEFA Conference League.

Uyu myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi, yari asoje amasezerano y'imyaka 2 muri APR FC yagezemo muri 2019.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye, uyu myugariro akaba agiye gukinira iyi kipe mu gihe cy'imyaka 3.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azerekeza muri iki gihugu ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga gufasha iyi kipe gukomeza kwitegura imikino y'ijonjora rya UEFA Conference League itangira uyu munsi ikina na Žilina FC yo muri Slovakia.

Manzi Thierry yamaze kuba umukinnyi FC Dila Gori

Rutahizamu Byiringiro Lague na we wakiniraga ikipe ya APR FC, arafata rutemikirere kuri uyu wa Kane yerekeza mu Busuwuisi aho agiye gukinira ikipe yo mu cyiciro cya kabiri bamaze kumvikana.

Kugeza ubu ikipe uyu musore agiyemo yagizwe ibanga ntabwo iratangazwa.

Byiringiro Lague arerekeza mu Busuwisi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-ikipe-yerekejemo-yamenyekanye-byiringiro-lague-arafata-rutemikirere-uyu-munsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)