Kubera imyitwarire idahwitse, irimo ubusinzi no kumena inzoga k'umunyamabanga w'ikipe, ikipe ya Musanze FC yafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi batatu bayo barimo n'uzira umusaruro muke.
Aba bakinnyi basezerewe n'iyi kipe barimo Moussa Ally Sova wari usigaje imyaka 2, Kyambadde Fred na Mutebi Rashid bari basigaranye umwaka umwe nk'uko umuvugizi w'iyi kipe, Uwihoreye Ibrahim yabyemereye ISIMBI.
Ati 'ikinyabupfura ni ikintu cy'ingenzi, Kyambadde azize umusaruro muke, Sova na Mutebi bazize ikinyabupfura nta kindi.'
Nta byinshi yifuje gutangaza birenze ibyo, ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko Sova na Mutebi kimwe mu byo babize harimo ubusinzi bwabakoreshaga ibidakorwa.
Kuri Mutebi Rashid ni kenshi yagiye ahagarikwa n'iyi kipe kubera ubusinzi, gutoroka akajya kunywa inzoga akanazizana mu mwiherero, yagiye abisabira imbabazi arababarirwa.
Ubwo iyi kipe yatsindaga Kiyovu Sports 2-1 tariki ya 10 Kamena 2021, umukinnyi witwa Moussa Ally Sova na Mutebi Rashid baratorotse bajya kunywa inzoga bishimira intsinzi bararayo, bukeye bagarutse mu mwiherero basabwe kwipimisha icyorezo cya Coronavirus ariko bakoresheje uburyo bwa PCR, nyuma baje kongera kwinjiza inzoga mu mwiherero aho umunyamabanga w'iyi kipe yazibasanganye, Sova akazimumenaho(amakuru ISIMBI yamenye ni uko yamumennyeho urwagwa).
Amakuru avuga ko kubera Ubusinzi, Sova mu yateje akavuyo mu mwiherero arakubitwa kugera aho bamutwaye mu bitaro.
Uretse ibi kandi Sova amakuru avuga ko yafashwe yazanye umukobwa mu mwiherero w'ikipe.
Aha niho hahise hava umwanzuro wo kubasezerera biyongera kuri Kyambade Fred utaratanze umusaruro mwiza aho mu mwaka w'imikino ushize wose yakinnye iminota 60 gusa.