Kubaza Amavubi intsinzi ni ugukora amahano, twagombye kuyabaza umutsindo - Minisitiri Bamporiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco, Bamporiki Edouard

Yabivugiye kuri Radio Rwanda, mu kiganiro Urubuga rw'imikino cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021, aho yagaragaje itandukaniro hagati y'inyito intsinzi n'umutsindo, abantu bakunze kwitiranya kandi bitandukanye.

Yavuze ko intsinzi itegura umutsindo, yibaza impamvu Abanyarwanda bakomeje kubaza abakinnyi b'amavubi Intsinzi kandi ibyabo ari ugushaka umutsindo.

Agira ati “Mu murimo wose, iyo intekerezo y'Abakurambere ipfuye, kugera ku musaruro biravuna. Urabona nk'ubu tumaze imyaka, ngira ngo nzi ubwenge numva abantu nk'iyo tugiye gukina kuri sitade bavuga ngo turabona intsinzi, kandi intsinzi burya tuba twayishyize inyuma nk'imyaka ibiri”.

Arongera ati “Ni ukuvuga ngo, ubu Minisiteri ya Siporo ndabizi neza barimo gukora Politiki, barimo gutekereza gushaka ibibuga, gushaka abana bato, ibyo barimo gukora ni yo ntsinzi, ibyo tuzageraho ni wo mutsindo”.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko abakora Politiki ya siporo bakwiye kubazwa intsinzi, umutsindo ukabazwa amavubi, avuga ko intsinzi ari inzira igera ku mutsindo, ni ho ahera avuga ko Amavubi abazwa ibyo adakwiye kubazwa.

Ati “Kwitiranya intsinzi n'umutsindo ni ishyano, kuko iyo ubyitiranyije habura umuntu ubibazwa, ni ukuvuga ngo uyu munsi twe abakora Politiki icyo dukwiye kubazwa ni intsinzi, icyo tugomba kubaza amavubi ni umutsindo. Icyo gihe rero iyo wafashe intsinzi ukajya kuyibaza amavubi uba urimo gukora amahano, uba wakoze ibidakorwa”.

Arongera ati “Instinzi ni inzira ikugeza ku mutsindo, ibyo ukora kugira ngo utazatsindwa n'igihugu icyo ari cyo cyose, uko witegura, uko ukora ubutasi, uko umenya imbaraga zabo, uko umenya intege nke zawe, uko umenya aho ushyira imbaraga, uko umenya indangagaciro utoza, uko umenya ibyo barya, uko umenya ibyo baziririza, ibyo bintu byose ni yo ntsinzi akaba ari inzira ikugeza ku mutsindo”.

Amavubi ngo yagombye kubazwa umutsindo aho kubazwa intsinzi
Amavubi ngo yagombye kubazwa umutsindo aho kubazwa intsinzi

Minisitiri Bamporiki aratunga agatoki ababyeyi bakurikirana umunsi ku wundi ubuzima bw'umwana, kudateza imbere impano zabo, akavuga ko iterambere ry'impano y'umwana rikwiye guhera mu muryango aho kubiharira Leta, kuko aho mu midugudu ari bo baba bazi neza impano y'umwana.

Ati “Kugira ngo Siporo mu Rwanda ibe umuco harimo abafatanya bikorwa benshi, ni ibintu bigomba guhera mu muryango, njyewe niba mfite abana mbona bafite mpano ki, ko nabatanze kubona izuba, iyo mbarebye mbabonamo iki? Hanyuma se iyo maze kukibabonamo mbajyana he? Ni ukuvuga ngo noneho ngomba kubasohora iwanjye nkabajyana mu isibo, abantu bakabona ko abana banjye bafite impano”.

Arongera ati “Aho muri karitsiye Leta itarazamo, abantu baturanye baba bazi ngo abana bo kwa Bamporiki, abana bo kwa runaka bafite impano, uyu afite iyi, uyu akagira iyi. Ubwo Leta ntabwo irazamo biracyari iby'abantu basanzwe, aho niba tutarahumva tuzajya tuvuga ngo turashaka kubaza Leta ibyo yakoze, twikuremo kandi natwe turimo”.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)