Kigali na Paris byiyemeje ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga n'umuco #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bashyize umukono ku masezerano y
Bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga n'umuco

Kuva ku Cyumweru tariki 18 kugera ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021, i Kigali hateraniye Inama mpuzamahanga y'Abayobozi b'Imijyi ikoresha ururimi rw'Igifaransa, bakaba bagize ihuriro ryitwa AIMF.

Mu masezerano Rubungisa na Hildago bashyizeho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, harimo agamije gufasha Kigali kugira iterambere rishingiye ku muco, ubugeni, kubungabunga no kubika amateka hashingiwe ku rugero rwa Paris.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagize ati “Paris iratubera icyitegererezo muri urwo rwego, ibyo tumaze kuvuga cyangwa gushyiraho umukono ntibigamije gusa kugira Imijyi isa neza, ahubwo igomba kuba inabereye abaturage ikabafasha guhindura ubuzima bwabo”.

Ku rundi ruhande, Anne Hidalgo aremeza ko ubutwererane hagati ya Paris na Kigali buzatuma habaho ubushuti bushingiye ku muco n'ikoranabuhanga, bigatuma barushaho kwegera abaturage.

Hidalgo ati “Mu byo tugomba gukora nk'abayobozi b'imijyi ikomeye ni ukuba hafi y'abaturage bacu ndetse no kubagezaho serivisi z'ingenzi nk'ikoranabuhanga n'umuco, kuko ari bimwe mu mpinduka zituma twumva neza ibintu”.

Umunyamabanga Uhoraho wa AIMF, Pierre Baillet ubwo yasobanuraga iby'Inama barimo gukorera i Kigali, yavuze ko bazayisoza hasinywe amasezerano y'ubufatanye afite agaciro k'Amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni ebyiri (ni Amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri).

Kimwe mu bikorwa by'Abafaransa birimo guteza imbere umuco n'imyidagaduro i Kigali, ni umushinga wiswe ‘Kigali Cultural Village (KCV) wo kwerekana amafilime n'ibitaramo wubatswe ku musozi wa Rebero n'Ikigo ‘Vivendi Group' kibarizwamo Canal+.

Ku uwo wa Kabiri na none, Hidalgo yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi hamwe n'Ubusitani bwo Kwibuka buri i Nyanza ya Kicukiro, akaba yanatangaje ko amagambo ya Perezida Macron uherutse gusura u Rwanda ngo yatumye Abafaransa bemera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)