Intore Tuyisenge aratakamba ngo abahanzi bama... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu umuhanzi wese aho ava akagera umusaruro yakuraga muri muzika waragabanutse mu buryo bwo guhabwa ibiraka, gusa ntitwakwirengagiza ko muzika Nyarwanda itumbagiye mu myaka yaranzwe n'icyorezo cya Covid-19, aho usanga hari indirimbo zagiye zigera ku banyarwanda bose bari mu ngo zabo bumva cyane umuziki, banamenya indirimbo zigezweho ku buryo hari nyinshi izarebewe kuri Youtube n'abantu basaga Miliyoni.


Intore Tuyisenge, umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi mu njyana gakondo akaba n'Umuyobozi wa Federasiyo y'Abahanzi mu Rwanda, mu butumwa bwuje umuco w'abanyarwanda, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter asaba abayobozi mu nzego za Leta cyane barimo Hon. Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko, ko bazatekereza ku bahanzi bamerewe nabi kubera nta mafaranga bakibona cyane abacurangaga mu ma Hotel, Utubari, Ibisope n'ibindi.


Intore Tuyisenge yasabye abarimo Bamporiki Edouard kugoboka abahanzi 

Intore Tuyisenge yagize ati: "Muraho Bamporiki, mu bo Ruza kuganuza twizere ko abahanzi bamaze umwaka hafi n'igice Covid-19 yarababujije umwero bazaganuzwa! Dore hari nk'abacurangaga mu ma Hotel, Utubari, Restaurant, Igisope, kuva kuwa 8/3/2020 basa n'abari muri Guma mu rugo mubazirikane mubyeyi".



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107797/intore-tuyisenge-aratakamba-ngo-abahanzi-bamaze-umwaka-nigice-nta-biraka-batekerezweho-mur-107797.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)