Ingabo 22 zaguye mu mirwano yashyamiranyije FARDC n'inyeshyamba za ADF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mirwano yabereye mu gace ka Boga /Tchabi gahereye mu majyepfo ya Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri, hari kuwa 26 Nyakanga 2021nkuko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverineri w'intara ya Ituri Lt Gen Johnny Nkashama Luboya ribivuga.

Gen Nkashama yasezeranije abaturage ko ingabo za Congo ziteguye guhangana n'uyu mutwe uko byagenda kose, kugeza ubwo umuturage wa Ituri azaba afite umutekano urambye.

Mu ijambo Uyu muyobozi yavugiye mu muhango wo gusezera ku basirikare baguye kuri uru rugamba, Guverineri Gen Nkashama yavuze ko abaturage bagomba kwizera FARDC anabasezeranya ko mu minsi mike iyi Ntara izaba ari ubutaka bubereye guturwaho butanarangwaho inyeshyamba.

Gen Nkashama yasobanuye ko ubwo abasirikare bari bayobowe n'um Colonel bari mu nzira bava i Bunia bategewe igico ahitwa i Boga n'abarwanyi ba ADF. Agace ka Boga kari nko mu birometero 120 uvuye mu mujyi wa Bunia.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kurasana amasasu menshhi n'aba barwanyi, imirwano yarangiye abasirikare 7 ba FADRC bapfuye mu gihe uruhande rw'abo bahanganye rwapfushije abarwanyi 15.

Hashize igihe kitari gito umuhanda wa 4 Uhuza Bunia(Ituri) na Kivu y'Amajyaruguru utari Nyabagendwa, nyuma y'uko inyeshyamba za ADF zimuriye ibirindiro hafi yawo zigakomeza kwambura no guhohotera uwunyuzemo wese.

Rwanda Tribune



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-22-zaguye-mu-mirwano-yashyamiranyije-fardc-n-inyeshyamba-za-adf

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)