Ingona yamize umusore barayibaga bayisangamo ibice by'umubiri we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Indonesia,ingona yamize umusore wari hafi y'ikiyaga hanyuma abagize umuryango we n'abamuzi baza kuyishaka barayifata ndetse barayibaga bayisangamo umubiri w'uyu musore.

Ingona n'inyamaswa mbi cyane yica abantu barenga 1000 buri mwaka ndetse iri hejuru cyane y'igifi cya shark.

Umwana w'imyaka 14 wo muri Indonesia yamizwe n'iyi ngona mu mwaka ushize ubwo yarimo guhiga utunyamaswa hafi y'umugezi.

Uyu mwana witwa Ricky Ganya yari ari gushaka ibinyamunjonjorerwa ku mugezi w'ahitwa Kuching muri Indonesia,yamizwe n'iyi ngona nyuma yo kumukura mu gishanga ikamujyana mu mazi hanyuma iramurya.

Nyirasenge w'uyu mwana wabonye iyi ngona itwara uyu muhungu yahise ahamagara abantu benshi abasaba ubufasha niko kuza biyemeza gufata iyi ngona.

Bayiteze umutego w'inkoko kugira ngo isohoke mu mazi ize kuri metero zirenga 3 kure y'amazi bayifate iza kubikora barayizirika.

Umuyobozi muri Sarawak Fire and Rescue Operations Centre yagize ati 'Ingona yarakuruwe izanwa ku nkombe hanyuma barayibaga bareba mu nda yayo.Ikibabaje nuko muri iyi ngona basanzemo ibice by'umubiri w'umuntu aho byemejwe ko ari iby'iyo ngimbi.'

Muri Indonesia hakunze kuvugwa inkuru z'ingona zimira abantu ndetse mu myaka ishize iki gikoko cyariye abantu benshi cyane.

Mu gihugu cya Uganda hari ingona yitwaga 'Osama', yari imaze imyaka 14, yishe abasaga 80 bo mu gace kitwa Luganga.

Iyi ngona yishwe 'Osama', kubera amahano yakorewe muri US kuwa 9/11,yishe abantu benshi aho bivugwa ko yajyaga muri Victoria ikica abana bari koga,igatwara amato byatumye benshi bavuga ko iyi ngona ari umudayimoni ndetse itapfa.






Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ingona-yamize-umusore-barayibaga-bayisangamo-ibice-by-umubiri-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)