Indirimbo nshya ya Niyo Bosco yazamuye amarangamutima ya Bamporiki. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yagaragaje amarangamutima akomeye yatewe n'indirimbo nshya  y'umuhanzi Niyo Bosco yitwa Piyapuresha.

Indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco ntiruzuza umunsi igiye hanze ariko ikomeje gukundwa na benshi dore ko imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 100 kuri YouTube.

Benshi barimo n'ibyamamare ndetse n'abahanzi bagenzi be, bakomeje kugaragaza ko bishimiye iki gihangano cya Niyo Bosco cyuzuye ubutumwa bugamije gukebura abashora abandi mu myitwarire mibi.

Mu bashimye iki gihangano barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ushinzwe umuco, Hon Bamporiki Edouard wagaragaje ko iyi ndirimbo yuzuye impanuro.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Bamporiki yagize ati 'Mwana w'u Rwanda Niyo Bosco wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.'



Source : https://yegob.rw/indirimbo-nshya-ya-niyo-bosco-yazamuye-amarangamutima-ya-bamporiki/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)