Ikigereranyo: Binjije nibura Miliyoni 17 Frw!... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko iminsi igenda yicuma ni nako hazamuka umubare w'amafaranga abakoresha urubuga rwa Youtube basarura kuri uru rubuga. Amafaranga binjizaga kuri uru rubuga mu ntangiriro zarwo kuri ubu yikubye inshuro zitari nkeya muri uyu mwaka wa 2021.

Ikigereranyo gihari kugeza ubu kikaba ari amadorali atatu ($3.4) ku nshuro 1000 z'abarebye igihangano cyawe ku rubuga rwa Youtube ($3.4/1000 Views), ibisobanuye ko iyo igihangano cyawe cyarebwe inshuro 1000, Youtube iba igomba kuguha amadorali atatu y'Amerika 3.4 (3,400Frw), gusa ashobora kwiyongera cyane bitewe n'ubutumwa Youtube yamamaje mu mashusho yawe ndetse n'uburebure bw'ayo mashusho (iminota).

Vestine na Dorcas batandukanye na M.Irene kubera shene yabo ya Youtube 


Ejo kuwa Kane, M. Irene yatangaje ko shene ya Youtube ya Vestine na Dorcas ari yo yashyize iherezo ku mikoranire yari afitanye nabo. Yavuze ko afite ibihamya bigaragaza amafaranga yose yatanze kuri aba bakobwa kuva mu 2020 kandi anafite ibigaragaza amafaranga Youtube yishyuye. Ababyeyi ba Vestine na Dorcas batangarije InyaRwanda ko icyo bashaka ari shene ya Youtube y'abana babo.

Irene yavuze ko inyungu yavaga mu bikorwa by'umuziki w'aba bakobwa, yayikuyemo kubishyurira amashuri, kubagurira imyambaro, inkweto n'ibindi. M. Irene yavuze ko atandukanye na Vestine na Dorcas kubera abantu barimo Aimable Nzizera na Mike Karangwa bafatanyije gutegura 'Rwanda Gospe Stars Live' n'abandi bagiye mu matwi ya Nyina w'aba bakobwa, bamubwira ko imiziki y'abana be yakijije M. Irene.

Ibi biri mu byatumye dushaka kumenya umusaruro w'iyi shene yateje ibibazo. Shene ya Youtube y'aba bahanzikazi bakiri bato Vestine na Dorcas yafunguwe muri Nyakanga 2020 hari ku itariki ya kabiri, kugeza ubu rukaba rufite umusaruro rusange urengaho gato Miliyoni 5 (5,114,377) nk'inshuro z'abarebye indirimbo zabo (Views).

Twe tugiye kureba gusa amafaranga iyi shene yaba yarinjije kuri Miliyoni 5 gusa z'abarebye indirimbo z'aba bahanzikazi. 

Tugendeye ku byo Businessinsider.com itangaza aho ivuga ko abantu 1000 barebye ubutumwa buri kuri Youtube binjiza nibura amadorali 3.4 (3,400 Frw), amafaranga Vestine na Dorcas baba barinjije kuva bafungura shene yabo, amacye ni Miliyoni 17 Frw (ufashe $3.4 ugakuba na Miliyoni 5 z'abarebye indirimbo zabo).

Tugendeye ku bitangazwa na Forbes Magazine ikinyamakuru nimero ya mbere ku Isi gitangaza amakuru y'abaherwe, aba bahanzikazi baba barinjije nibura Miliyoni 25 Frw kuko iki kinyamakuru kivuga ko 'views' 1000 zinjiza amadorali atanu (5,000Frw),  miliyoni imwe ya 'Views' ikaba yinjiza $5,000 bityo Miliyoni 5 za Views zikaba ari $25,000 ari yo angana na Miliyoni 25 Frw. Ni mu gihe ugendeye ku byo abandi ba 'YouTubers' bavuga, iyi shene yaba yarinjije Miliyoni 37 Frw kuko bo bavuga ko 'Views' 1000 zinjiza amadorali 7.

Shene ya Youtube ya Vestine na Dorcas imaze umwaka umwe ishinzwe

REBA HANO 'NAHAWE IJAMBO' YA VESTINE & DORCAS


REBA HANO IKIGANIRO M.IRENE YATANZE AVUGA KU GUTANDUKANA NA VESTINE NA DORCAS


REBA HANO IKIGANIRO UMUBYEYI WA VESTINE NA DORCAS YAHAYE ITANGAZAMAKURU




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107377/ikigereranyo-binjije-nibura-miliyoni-17-frw-umusaruro-wa-shene-ya-youtube-ya-vestine-dorca-107377.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)