Uzamukunda Elizabeth akaba umubyeyi wa Vestine na Dorcas baherutse kurekurwa M Irene Entertainment(MIE) yavugaga ko ireberera inyungu zabo, yanditse ibaruwa avuga uburyo abana be bashutswe na Murindahabi Irene(M Irene) uhagarariye MIE.
Ku munsi w'ejo nibwo MIE yasohoye itangazo ivuga ko yahagaritse imikoranire na Vestine na Dorcas yari amaze iminsi afasha ku bw'impamvu yavuze ko azatangaza mu minsi iri imbere.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu ibaruwa yasinyweho na nyina waba bana biyeguriye umuziki wo kuranywa no guhimbaza Imana, Uzamukunda Elizabeth yavuze ko bashutswe na M Irene usanzwe ari umunyamakuru.
Muri iyo baruwa agarazamo ubuhemu bwose yakoreye aba bana, ko yagiye ahabwa amafaranga mu izana ryabo akayirira, kubambura YouTube Channel, gutera ubwoba ababyeyi be n'ibindi.