Abakozi ba leta bihaye ikiruhuko bihanangirijwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingamba zafashwe na Guverinoma ku wa 29 Kamena 2021 zatangiye gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Nyakanga ziyongera ku zari zisanzwe nyuma yo kubona ko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 ikomeje kwiyongera, zigena ko abakozi bo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani bakorera mu rugo.

Utwo turere ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana naho mu bindi bice by’igihugu buri rwego rwa Leta rusabwa gukoresha abakozi batarenze 15% abandi bagakorera mu rugo.

Byagaragaye ko hari bamwe mu bakozi ba leta bakoresha umwanya bakabaye bari mu kazi mu nyungu zabo bwite nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, mu butumwa aherutse kwandikira abayobozi mu bigo bya leta bitandukanye.

Minisitiri Rwanyindo yibukije ko gukorera mu rugo atari ikiruhuko ahubwo akazi gakomeza nk’uko bisanzwe, ko ufite impamvu ituma ava mu rugo agomba kubisabira uruhushya.

Ati “Abakozi basabwa gukorera mu rugo bagomba kumva neza ko atari ikiruhuko bahawe. Ntabwo ari umwanya wo kujya mu byabo bwite, ni umwanya wo kuguma mu rugo bakahakorera akazi.”

“Bimaze kugaragara ko hari bamwe mu bakozi, abayobozi babo cyangwa bagenzi babo bakorana bahamagara ugasanga bakuyeho telefoni cyangwa se abatakuyeho telefoni bakavuga ko basohotse batari mu rugo, ko bongera kuvuga ku bijyanye n’akazi basubiye mu rugo, bari hafi ya computer.”

Yakomeje yibutsa inzego za leta n’iz’abikorera gukorera mu rugo bigamije kugabanya urujya n’uruza rw’abantu bifasha mu ngamba zo kurwanya Covid-19, kutabyuhahiriza bikaba bigira ingaruka ku izamuka ry’ubwandu bw’iki cyorezo.

Ati “Iyo abakozi batubahirije amabwiriza yo kuguma mu rugo, uretse no kunyuranya n’imyifatire isabwa ku kazi bagomba gukurikiranwaho, baba bananije ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziba zafashwe hagamijwe kugabanya urujya n’uruza rw’abantu, bityo bagatuma ubwandu bwa Covid-19 bukomeza kuzamuka nk’uko bigaragara muri iki gihe. Uzafatwa yarenze kuri ibi agomba guhanwa nk’undi muntu wese uteza ibyago igihugu, ikintu kitakabaye kiboneka ku mukozi wa Leta.”

Ubuyobozi bwa buri rwego busabwe gukangurira abakozi barwo kwirinda gukora ibikorwa binyuranye n’ingamba z’Igihugu zo kurwanya Covid-19 ahubwo bakaba intangarugero aho batuye.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIFOTRA, Musonera Gaspard, yabwiye IGIHE ko umusaruro w’umukozi muri iki gihe bakorera mu rugo ugenzurwa hagendewe ku kuba inshingano umukozi yari afite yazikoze neza kandi yazirangije ku gihe.

Uko ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera ni ko n’umubare w’abahitanwa ugenda uzamuka.Kuri ubu mu gihugu hose abamaze kwandura ni 45.039 mu bipimo 1.691.850 bimaze gufatwa. Abahitanwe na yo bamaze kuba 507 harimo 16 bapfuye kuri uyu wa Gatatu.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yibukije abakozi ba leta ko gukorera mu rugo bitandukanye n'ikiruhuko



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)