Zimbabwe yashyigikiye iyoherezwa ry’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique; Menya inzira yagegeje RDF na RNP i Cabo Delgado - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera za Mata ni bwo Nyusi yagiriye uruzinduko mu Rwanda, icyo gihe byatangajwe ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame harimo n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Bivugwa ko Nyusi ubwo yazaga mu Rwanda, yari azanywe no gusaba Kagame ubufasha mu kurwanya imitwe y’iterabwoba yigabije igihugu cye. Ngo ni inama yari yaragiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wamubwiye ko agomba kwegera Kagame akamusaba ubufasha.

Macron ubwo yari mu Rwanda muri Gicurasi mu ruzinduko yahagiriye rw’iminsi ibiri, yaciye amarenga kuri iki kintu. Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame harimo n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino, atanga urugero kuri Centrafrique na Mozambique.

Macron yavuye mu Rwanda, hashize iminsi mike muri Kamena, itsinda ry’abasirikare bakuru b’u Rwanda 35 rihita ryerekeza muri Mozambique ahitwa Pemba mu gikorwa cyiswe “reconnaissance” cyo kugenzura neza uburyo ibintu byifashe.

U Rwanda rwabonywe nk’umucunguzi

Mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Mozambique, hari Tanzania. Ni kimwe mu bihugu bigirwaho ingaruka n’umutekano muke uri ku muturanyi wayo. Ubwo byatangiraga kuvugwa ko u Rwanda rushobora kohereza Ingabo n’Abapolisi mu bice birimo intambara, Tanzania yahise ibishyigikira kuko ari igisubizo ku mutekano wayo.

Mu ntangiriro za Gicurasi, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, bagiriye uruzinduko muri Tanzania bahura na bagenzi babo.

Amakuru avuga ko Nyusi yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye bigamije gusaba ubufasha bwo kurwanya imitwe y’iterabwoba imwugarije. Yaganiriye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel.

U Rwanda yarubonaga nk’igihugu gisanzwe gitanga ubufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro, gifite n’inararibonye muri ibyo bikorwa ndetse yari amahitamo ya hafi agendeye ku kazi keza ruri gukora muri Repubulika ya Centrafrique.

Ku rundi ruhande, Tanzania nta bushake yagaragazaga bwo kuba yajya muri iyi ntambara, ari yo mpamvu yahise ishyigikira u Rwanda. Bivugwa ko u Bufaransa bwo bwabigiyemo gake kubera uko bwakunze kunengwa ku ntambara yo muri Sahel.

Ikindi kandi uko kongera kujya mu ntambara muri Afurika byari gutuma amahirwe ya Macron mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha agera aho yabarirwa ku ntoki.

Umuvugizi w’Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, Zanu PF, Simon Khaya Moyo, yavuze ko igihugu cye nta kibazo kibona mu kuba Mozambique yakorana n’u Rwanda.

Ati “Byasobanuwe neza kandi Perezida Emmerson Mnangagwa na Biro Politiki y’ishyaka, yemera ko Mozambique ari igihugu cyigenga, gifite ubushobozi bwo kugirana imikoranire na Repubulika iyo ari yo yose ku bw’inyungu z’umutekano mu gihe koherezayo izo ngabo bidateye ikibazo kuri Zimbabwe.”

Zimbabwe ni kimwe mu bihugu byo muri SADC byemeye ko ingabo zabyo zizajya muri iyi ntambara yo muri Mozambique mu gace ka Cabo Delgado.

Ku rundi ruhande, Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyonyine mu byo muri Afurika y’Amajyepfo kitishimiye ko u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique aho mu minsi ishize Minisitiri w’Ingabo, Mapisa-Nqakula, yabwiye itangazamakuru ko batanyuzwe no kuba Perezida Nyusi yarafashe umwanzuro wo gusaba ubufasha u Rwanda atabanje kubagisha inama.

Ati "Birababaje kubona iri yoherezwa riba mbere y’iyoherezwa ry’ingabo za SADC, kuko uko umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique waba umeze kose, umuntu yakwiteze ko u Rwanda rujya muri Mozambique hagendewe ku butumwa bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu bo mu karere ka SADC".

Hagati aho kandi, mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aheruka kugirira muri Afurika y’Epfo, yavuze ko ibihugu byombi bishobora gukorana mu gushakira igisubizo amakimbirane n’umutekano muke ukigaragara muri Afurika, atanga urugero kuri Mozambique.

U Bufaransa, Amerika na Portugal byemeye gutoza ingabo

Portugal yakolonije Mozambique yemeye gutanga ubufasha binyuze mu myitozo ya gisirikare. Nibura abasirikare 60 ni bo bazoherezwa n’iki gihugu ariko bikemezwa n’itsinda ry’u Burayi rishinzwe iby’imyitozo ya gisirikare, EUTM.

Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi, EU, na wo wemeye ko uzatanga ubufasha mu bijyanye n’imyitozo ya gisirikare. U Bufaransa, u Butaliyani na Espagne na byo byemeye kuzatanga abazaha imyitozo ingabo za Mozambique binyuze muri EUTM.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zemeye gutanga ubufasha ariko na bwo buzanyura mu myitozo ya gisirikare. Muri Werurwe ni bwo itsinda ry’abasirikare ba Amerika bo mu mutwe udasanzwe ryatangiye gutoza Ingabo za Mozambique.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Inama y’Abaminisitiri bo muri SADC, yemeje ingengo y’imari ya miliyoni 12 z’amadolari nk’azifashishwa n’umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye muri uyu muryango.

Igice kimwe cyakuwe mu kigega cy’uyu muryango hanyuma miliyoni 7$ zitangwa nk’imisanzu n’ibihugu binyamuryango.

Muri Werurwe byavugwaga ko SADC izohereza ingabo 3000 muri Mozambique mu gace ka Cabo Delgado. Izo zirimo Batayo eshatu z’ingabo zirwanira ku butaka, imwe igizwe n’abasirikare 630, ingabo zo mu mutwe udasanzwe wa gisirikare ziri mu matsinda abiri rimwe rigizwe n’abasirikare 70, kajugujugu ebyiri, ubwato bubiri bw’intambara, kajugujugu ebyiri z’intambara, ubwato bugendera munsi y’amazi n’ibindi.

Ku rundi ruhande, u Rwanda ruzishyura ibizakenerwa byose n’ingabo zarwo muri iyi ntambara.

Ku wa 10 Nyakanga nibwo Abapolisi n'Ingabo z'u Rwanda batangiye kwerekeza muri Mozambique



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)