Ben Kayiranga yahuriye mu ndirimbo nabahanzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umunyamerika Graham Czach ni we wandikiye Ben Kayiranga amusaba kuririmba muri iyi ndirimbo. Yamwandikiye nyuma yo kureba byinshi bimwerekeyeho, akabona ari umuhanzi mpuzamahanga uri kugwiza ibigwi.

Graham kandi yafashe umwanya wo kumva indirimbo za Ben Kayiranga, yifuza ko nawe yaririmba muri iyi ndirimbo yatewe inkunga n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Buri muhanzi agaragaramo amasegonda macye muri iyi ndirimbo y'iminota itatu gusa. Ben Kayiranga yabwiye INYARWANDA ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yaririmbye muri iyi ndirimbo yahuriyemo abahanzi 123 bo mu bihugu 110 byo ku Isi.

Ati 'Mu ndirimbo y'iminota itatu gusa kuri njye byankoze ku mutima kubona bampamagara kuva Amerika kunsaba gushyiramo ijwi ryanjye.'

Iyi kandi yaririmbye Junior Bay wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Aramide wo muri Nigeria, Adam Ben Ezra wo muri Israel, Graham Czach wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wanatunganyije iyi ndirimbo n'abandi.

Iyi ndirimbo mu buryo bw'umuziki, amazina y'abahanzi agaragara mu mashusho no mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Graham Czach, ari naho video yashyizwe.

Yatunganyijwe na Graham Czach muri studio ya Sliced Tomato Studio yo mu Mujyi wa Los Angeles, inononsorwa na Ted Jensen muri studio ya Sterling Sound yo mu Mujyi wa Nashville, hanyuma itunganywa mu buryo bw'amajwi na Graham Czach.

Iyi ndirimbo yumvikanamo ibucurangisho by'abanyamuziki barimo Stuart Liddell wo muri Scotland, Richard Bissill wo mu Bwongereza, Ingrid Jensen wo muri Canada, Luke Malewicz wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'abandi.

Iyi ndirimbo yatangiye gutunganywa kuva ku mezi atanu ashize. Ivuga ku kwiyunga, amahoro no guharanira ko abantu bose babaho kimwe ku Isi.

Ben Kayiranga ubana n'umuryango we Mujyi wa Orsay hafi y'Umurwa Mukuru w'Ubufaransa Paris umwibuke mu ndirimbo nka 'Uruhimbi' yakoranye na Miss Shanel, 'Nyaruka' na Knowless Butera, 'Isezerano' na Dream Boyz, 'Nahisemo' na Frankie Joe n'izindi nyinshi.

Ben Kayiranga ari mu bahanzi 123 baririmbye mu ndirimbo 'One Human' ivuga ko abantu bose bafite agaciro kamweBen Kayiranga yavuze ko ari iby'igiciro kinini kuba yararirimbye muri iyi ndirimbo ihuriyemo abahanzi bakomeye ku Isi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ONE HUMAN' Y'ABAHANZI 123 BARIMO BEN KAYIRANGA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107636/ben-kayiranga-yahuriye-mu-ndirimbo-nabahanzi-123-bakomeye-ku-isi-video-107636.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)