Amaze gutakaza ibye byose! Icyo urusengero rw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyagambiyakazi Princess Shyngle wamamaye muri filimi yaba mu kuzikina no kuzitunganya, yagarutse k'ubuzima butangaje bw'inshuti ye magara umunyamidelikazi n'umukinnyi wa filimi muri Ghana Moesha.Umunyamideli ukomoka muri Gambia wibera ubu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika akomeje kwibaza icyabaye ku nshuti ye magara Moesha

Ibi akaba yabivuze nyuma y'amashusho ya Moesha atangaza ko yamaze kugurisha ibintu bye byose akanabikuza amafaranga yose yari kuri konti ye akagurisha imodoka ye ya Range Rover.

Princess ati: 'Mwaba mwabonye uburwayi cyangwa ibyo yakorewe?' Aha yavugaga Moesha wamaze guhomba umutungo we wose anashyira hanze amajwi yumvikanisha Moesha amubwira ko yahaye ibye byose urusengero.Umunyamideli Moesha benshi bafata nka Kim Kardashian ukomeje guteza urujijo nyuma yo kugurisha ibye byose 

Akomeza agira ati: 'Kuba byagera kuri uru rwego umuntu akitwara muri buno buryo agafata ibintu bye byose akabitanga ni ikibi'.

Kubwe, Princess yagize ati: 'Bwa nyuma mvugana n'inshuti yanjye, ntekereza mfite ijwi rye reka ndibasangize, mwaryumva twaganiye hafi amasaha atatu abwira ko yamaze gutanga ibye byose mu rusengero.'

Akomeza mu kiganiro agaragaza ko atazi neza icyo urusengero rwaba rwaramukoreye.Umunyagana Moesha Umunyagambiya Princess

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107630/amaze-gutakaza-ibye-byose-icyo-urusengero-rwakoreye-umunyamideli-moesha-gikomeje-kuyoberan-107630.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)