Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yari isigaranye bayinambyeho ariko birangiye akagozi gacitse yerekeza muri APR FC. Kuri iki gicamunsi nibwo hakwirakwiye amakuru avuga ko uyu mukinnyi yongereye amaserano muri Rayon Sports ariko ntibisabye umunsi ko urangira kuko Mugisha Gilbert yisanze muri APR FC.Â
Biravugwa ko Mugisha Gilbert wasinye amasezerano y'imyaka 2 azajya ahembwa ibihumbi 900 by'amanyarwanda. Mugisha Gilbert yageze muri Rayon Sports mu 2017 avuye muri Pepiniere akaba yari ayimazemo imyaka igera kuri ine dore ko mu 2019 yari yongereye amasezerano y'umwaka ibiri.