Ikigo cy'abanyamerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara CDC, cyashyize u Rwanda mu bihugu byugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus ndetse kinagaragaza umwihariko uri muri uru Rwanda.
Mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa u Rwanda rwagaragaje ko rufite ubwiyongere bukabijw bw'icyorezo cya Coronavirus hirya no hino mu gihugu, taliki ya munani Nyakanga kandi minisiteri y'ubuzima yatangaje ko hari ibimenyetso simusiga ko ubwandu bwihinduranyije bwa Delta Variant bwageze mu gihugu.
Urutonde rw'ibihugu 54 rwashyizwe hanze na CDC rugaragaraho n'u Rwanda ni urutonde rw'ibihugu byugarijwe na Coronavirusi, ni urutonde rugaragaramo ibihugu nka Leta zunze ubumwe z'abarabu, DRC ndetse na Uganda.
Mu butumwa bwaherekeje uru rutonde, iki kigo CDC cyasabye abaturage bo muri leta zunze ubumwe za America kureka kwerekeza muri ibyo bihugu mu gihe batarafata inkingo ku buryo bwuzuye.
Ubwo cyageraga ku Rwanda, iki kigo cyashimangiye ko umunyamerika wese wkwiye kwirinda kujya mu Rwanda, mu gihe yaba yiyemeje kujyayo akabanza akagenzura niba yarafashe urukingo mu buryo bwuzuye neza.
Nubwo CDC yavuze ityo ariko, yongeyeho ko u Rwanda ari igihugu cyo kwitondera cyane ko hari ubwandu bugishidikanwaha, ngo nuwakingiwe arandura, agashegeshwa kandi akanahitanwa n'iyi virus.
Source : https://impanuro.rw/2021/07/09/amerika-yashyize-u-rwanda-mu-bihugu-byugarijwe-na-covid_19/