Kamonyi: Batatu bagwiriwe n’ikirombe barapfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ahagana saa Munani z’amanywa yo ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga mu gihe bo bakuwemo saa Moya n’iminota 20 z’ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2021.

Abo iki kirombe cyagwiriye barimo uwitwa Ndaruhutse Jean Claude, Nsanzimana Daniel na Mugabe François.

Ubwo aba bagabo uko ari batatu bagwirwaga n’ikirombe, abakozi b’iyi Koperative n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, bahise bagerageza kubakuramo ariko birabananira, bitabaza imashini y’iyi Koperative babageraho hashize umunsi bamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko bagerageje gukuramo aba baturage bakimara kugwirwa n’iki kirombe ariko bibanza kubananira bitewe n’uko ahantu kiri hari ubutaka bworoshye.

Ati “Nibyo barapfuye, cyabagwiriye ku wa Gatatu turabimenya tugerageza kubakuramo n’intoki biratunanira, twitabaza imashini y’abanyamuryango b’iyo Koperative biranga. Twasubiyeyo ejo saa Saba tuba ari bwo tubakuramo saa Moya n’iminota 19 z’ijoro.”

Yongeyeho ko iyi koperative ikora mu buryo bwemewe n’amategeko, ashimangira ko iyi mpanuka yatewe n’uko iki kirombe giherereye ahantu hari ubutaka bworoshye cyane.

Imirimo yo gutabara abagwiriwe n'ikirombe yasanze bamaze gushiramo umwuka



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)