Abayobora amadini ntibavuga rumwe n’abarenga ku mabwiriza ya Covid-19 bitwaje gusenga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buryo buteye impungenge, abantu 239, baturutse mu Karere ka Ruhango, Muhanga n’ahandi nka Nyagatare, basanzwe ku musozi wa Kanyarira bari gusengera hamwe, begeranye, abandi batambaye udupfukamunwa.

Hari n’abandi 38 bo mu Idini ry’Abagorozi bo mu Karere ka Bugesera, bafatiwe ku musozi wa Mbyo ndetse n’abandi 26 bo mu Karere ka Kirehe basengera muri ADEPR, bafatiwe mu rusengero basenga bakavuga ko bashutswe na Pasiteri wabo.

Igiteye inkeke ni uko mu bafatiwe i Kanyarira, harimo abagera ku 10 bapimwe bagasanganwa Covid-19, bivuze ko bari bari kumwe n’abo bandi byoroshye kuyibasigira na bo bakagishyira abandi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kigaragaza impungenge z’uko hari n’abashobora kuba bafite ibimenyetso bya Coronavirus ariko bakarenga bakajya ahari abantu benshi.

Ni ukuyobagurika!

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda ubwo yari mu gitambo cya Misa cyo ku Cyumwer, yavuze ko nk’uko byagenze mu bihe byatambutse ubwo habaga hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo, Abakirisitu basabwa gukomeza gusengera mu ngo zabo.

Yavuze ko abakirisitu badakwiye gufatirwa mu bikorwa bijyanye no kunyuranya n’amabwiriza yashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ati “Bayobozi b’imbaga y’Imana, abantu bacu basonzeye umukiro w’Imana. Umuntu wese uvuze Imana baramukurikira, murabona bariya bantu bacu bajya gushakishiriza Imana mu buvumo, za Kanyarira n’ahandi bumva ko ari ho basengera bakabona umukiro.”

“Babarangira ko ari ho bahurira n’Imana, muri ubwo buyobe bagakoreshwa ibidakwiye nko muri ibi bihe byo kwirinda kwandura iki cyorezo no kwigabiza urupfu bakahakura izo ndwara kuko nta mabwiriza baba bakurikiza. Yezu araduhamagarira kwigisha abantu bacu inzira y’umukiro, ijambo ry’Imana, amasakaramentu no kujijukirwa ukwemera kwacu.”

Abakristo bakwiriye kumenya impamvu yo kwirinda

Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko abantu bakwiye kumenya impamvu ituma aya mabwiriza ashyirwaho bakumva ko ari ukugira ngo ubuzima bwabo burindwe icyorezo cya Covid-19, gishobora kubahitana.

Ati “Ibihe bya Guma mu Rugo, ubwabyo ntabwo ari ibihe byiza kuko bisaba ko abantu bahagarika ibintu byose bakoraga, bakwiye kumenya impamvu yabyo, ko ari impamvu yo kurinda ubuzima, kurinda ikwirakwira rya Covid-19.”

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abagize umuryango bakwiye gukoresha ibi bihe bya Guma mu Rugo basenga, basengera bagenzi babo, bagasengera igihugu muri rusange.

Ati “Ni umwanya mwiza wo gusenga no kwiga ijambo ry’Imana, kugenda ntibyemewe ariko birashoboka bifashishije ikoranabuhanga bakamenya amakuru y’abandi. Ikindi ni uko uko abantu bumvira, kumvira ni umutima wa gikirisitu, ni umutima w’abantu b’Imana, rero uko bumvira ndizera ko bizatuviramo gutsinda iki cyorezo.”

Ku bijyanye n’abafatirwa mu butayu cyangwa ahandi hantu basenga barenze ku mabwiriza, Pasiteri Ndayizeye yavuze ko bakwiye kumenya ko Imana iba ahantu hose.

Ati “Bakwiye kumenya ko Imana basengera Kanyarira iri no mu ngo zabo. Iri mu ngo zabo kandi irabumva, bakwiye kumenya ko kujya gukora ibintu, bakabikora mu buryo butari bwo ni cyo cyaha.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE ko muri iki gihe, abitabira amasengesho atemewe ari bo akenshi bari kugaragara bahuriye ahantu mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, kandi bakumvikana mu mvugo zerekana ko iki cyorezo kitabaho.

Ati “Ubutumwa burimo ni uko abantu iyo bahuye ari benshi batazi uko bahagaze biba ari ugukwirakwiza uburwayi ku bwende, umuntu usenga yagakwiriye kuba intangarugero mu kwirinda gukora ibyaha.”

Dr Nsanzimana yakomeje asobanura ko akenshi abantu basenga baba bakoranaho, bavuga mu majwi yo hejuru ku buryo bakuramo udupfukamunwa, ibintu byorohera ubwandu kuba bwakwirakwira.

Ati “Abantu basenga baba bakoranaho, bagwirirana, bavuga mu majwi yo hejuru agapfukamunwa bagakuyemo. Ni ryo tsinda twavuga ko ritangiye gusa n’irinanirana mu buryo bufatika, hari n’abakubwira ngo agapfukamunwa ni aka satani, ngo Covid-19 ni impimbano.”

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco, yabwiye IGIHE ko abantu bakwiriye gukurikiza amabwiriza uko yashyizweho kuko abereyeho kurengera ubuzima bwabo.

Mu bafatiwe Kanyarira bagiye gusengerayo, icumi basanganywe Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)