Abarwariye Covid-19 mu ngo banenzwe guhisha amakuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bajyanama baganiriye na Radio Rwanda, bayemereye ko hari abarwayi benshi barwariye COVID-19 mu ngo babihisha, banashimangira ko iyi myitwarire idakwiye kuko basanga yakoma mu nkokora ingamba zo guhangana n’icyorezo.

Umujyanama w’Ubuzima umwe yagize ati “Imyumvire y’abantu iratandukanye hari n’uwo babibwira yipimishirije nka Kacyiru yari aturutse hano Kimihurura agakata akanyura ku Muhima cyangwa za Nyamirambo kugira ngo nibura na we ye kurwara wenyine, urumva abo bantu baba bahari.”

Undi yagize ati “ Bigumira mu ngo zabo bakikorera ibyabo bakajya bajya guhaha ukamubona atajya mu kazi gusa kandi ukabona ni umurwayi, uwo ntumusaba n’amakuru ngo ayaguhe kuko ntaba ashaka abantu ko babimenya; abo ni benshi turabagwije.”

Mugenzi wabo we yavuze ko hari n’igihe basaba amakuru y’abarwaye bakabihisha bayahabwa n’abaturanyi babo.

Ati “Nk’ubu nk’umuturanyi ashobora kubona mugenzi we afite ibyo bimenyetso, urabona barababwiye ngo bajye bateka indimu na tangawizi yabona abikoresha cyane akaba yaza kukubwira ngo nyamara kanaka ashobora kuba arwaye, tukamugeraho tukamubaza amakuru y’ukuri ku buryo kenshi dusanga arwaye yarabihishe .”

Aba bajyanama b’ubuzima banemeza ko abarwariye COVID-19 mu ngo kenshi babitabaza ariko uko barembye bakeneye kujyanwa ku bigo bivurirwamo abazahajwe n’iki cyorezo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, we yavuze ko uwafatwa ajya kwanduza abandi ashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Inzego z’ubuzima zivuga ko gukurikirana abarwariye COVID-19 mu ngo byatanze umusaruro ufatika mu guhangana na yo ariko zigashimangira ko bisaba abarwayi kwiyumvamo inshingano zo kwirida kwanduza abandi.

Abarwariye COVID-19 mu ngo basabwe kutabihisha ngo banduze abandi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)