Abanyeshuri banditse 'RIP' ku ifoto ya Perezida Kagame bamwe bafatiwe icyemezo cyo gufungwa ukwezi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bana bakurikiranyweho ibyaha bitanu ari byo ; Gukurura amacakubiri, Gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, Ingengabitekerezo ya Jenoside, Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no Kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi.

Ikinyamakuru Intyoza dukesha aya makuru, kivuga ko bariya bana bavugwaho kuba barafashe ifoto ya Perezida Kagame iri mu gitabo bigiramo, bakandikaho ijambo RIP (Rest In Peace) ubundi ryandikwa ku muntu witabye Imana bamwifuriza iruhuko ryiza.

Babiri muri aba bana, bemera icyaha aho baburanishijwe ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye.

Bari baburanye ku ifunga ry'agateganyo tariki 13 Nyakanga 2021, bakaba basomewe umwanzuro kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga aho babiri muri bariya banyeshuri bafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30, umwe ahabwa iminsi 15 mu gihe undi umwe we yarekuwe.

Binavugwa ko haba hari igitabo cyanditswemo amagambo y'urukozasoni ku ifoto y'umufasha w'Umukuru w'Igihugu.

Mu rubanza rwaburanishirijwe mu muhezo ku busabe bw'uwunganira bamwe muraba, ubushinjacyaha bwabasabiye bamwe gufungwa by'agateganyo kubera ko hari ibindi bimenyetso bigikusanywa kugira ngo byuzuze ibyabonetse mu ifatwa ry'aba banyeshuri.

Nubwo itangazamakuru ritemerewe kwinjira mu rukiko mu iburanisha ryabo ku ifungwa n'ifungurwa, amakuru avuga ko baburanye bahakana ibyaha 4 muri 5 ariko 2 muri bo ngo bemera icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi.

Bariya banyeshuri bafashwe tariki 21 Kamena 2021 nyuma y'inama yari yahuje abanyeshuri bose, abarimu ndetse n'umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n'ubuyobozi bw'ubugenzacyaha (RIB) mu karere ka Muhanga.

Bariya banyeshuri bakurikiranywe mu butabera ngo bari bariyise aba 'Pawa' ndetse n'icyo gitabo cyakorewemo ibyaha bakaba barabyanditsemo.

Ivomo : Intyoza

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyeshuri-banditse-RIP-ku-ifoto-ya-Perezida-Kagame-bamwe-bafatiwe-icyemezo-cyo-gufungwa-ukwezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)