Abakuriye inzego z’ubutasi bwa gisirikare mu Karere k’Ibiyaga Bigari bemeranyije guhashya iterabwoba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yabaye ku nshuro yayo ya Kane, yibanze ku nsanganyamatsiko yo “Kurwanyiriza hamwe imitwe yitwaje intwaro”; yitabiriwe n’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mashariki TV yatangaje ko abayitabiriye bashimye intambwe imaze guterwa mu kugarura umutekano mu Karere, bashimangira ko icyabahuje ari ukurushaho kuwubungabunga barwanya imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Uburasirazuba bwa RDC bufatwa nk’indiri y’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, dore ko habarurwa irenga 120 mu mashyamba y’ako gace. Iyo irimo irwanya Leta y’u Rwanda, iya RDC, iy’u Burundi, iya Uganda n’iya RDC.

Umuyobozi ushinzwe Iperereza mu Burundi, Habarurema Ildephonse, yatangaje ko iyo nama yize ku bufatanye bw’ibihugu mu guhashya iyo mitwe kandi abayitabiriye babyemeranyijeho.

Ati “Iyi nama ibaye ku nshuro ya Kane yashyizweho kugira ngo ahanini ishobore gukurikirana no gukora ibikorwa bitari ibya gisirikari kugira ngo ibikorwa nyir’izina byo kurwanya iyo mitwe bishoboke; [..] abashinzwe inzego z’ubutasi n’iperereza mu gisirikari no mu gihugu bashobore kwemeza icyo nakwita nk’urupapuro ngenderwaho rw’ibizakorwa mu kurwanya iyo mitwe; n’ibizakurikiraho kugira ngo bashobore kuyica muri aka Karere.”

Muri iyo nama hemejwe gahunda y’ibizakorwa mu myaka ibiri iri imbere, hakazakurikiraho ishyirwaho ry’itsinda rishinzwe gukurikirana ibikorwa nyir’izina byo guhashya iyo mitwe rizakorera mu Mujyi wa Goma uri mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda rwitabiriye inama y'inzego z'ubutasi n'iperereza igamije kurwanya iterabwoba mu Karere k'Ibiyaga Bigari



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)