Abakenera serivisi ku tugari barinubira gusiragizwa kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyumweru bigiye kuba bibiri hafashwe ingamba zidasanzwe zo guhashya icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata intera. Mu ngamba zafashwe harimo gufunga amashuri mu turere 11 ndetse no gusaba abakozi ba Leta bakorera mu biro gukorera mu ngo.

Kubera ko abakozi bo mu tugari bari mu basabwe gukorera mu rugo, hari abaturage bagaragaje ko bibangamye kuko hari serivisi batari guhabwa kandi zihutirwa.

Hari uwagize ati “Njye nagize ikibazo nshaka kwifatira inguzanyo mpamagara gitifu w’akagari kugira ngo igipapuro nari mfite akinshyirireho kashe, arambwira ngo nzategereze ibyumweru bibiri.”

Hirwa Ramadhan we avuga ko hagakwiye gushyirwaho ubundi buryo kugira ngo umuturage abone serivisi akeneye

Ati “Hari ubwo umuntu aba afite amadosiye akeneye kashe y’akagari akayibura, bigatuma gahunda ze zangirika. Urabaza gitifu ngo ngusange mu rugo agakupa. Hagakwiye kubaho uburyo natwe badufasha.”

Ku mirenge ho ubu abashaka serivisi bakoresha email zisanzweho ariko utugari nta email tugira.

Ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), Havugimana Curio Joseph, yabwiye IGIHE ko bagiye kureba uko bavugana n’uturere kugira ngo n’utugari tugire email.

Ati “Ubusanzwe serivisi zirimo ibice bibiri, hari izitangirwa ku irembo n’izo zisaba kashe ku kagari. Inzego zashyizeho uburyo muri iki gihe abakozi bari gukorera mu rugo bakoresha ikoranabuhanga ariko serivisi zigakomeza gutangwa. Hashyizweho email abaturage bashobora gukoresha kugira ngo bohereze cyangwa basaba ibyo bakeneye abayobozi babasubize ariko Utugari ntabwo tuzifite."

Havugimana yavuze ko mu gihe email zitaraboneka abayobozi b’utugari bakwiriye gushaka ubundi buryo bafashamo abaturage harimo no gukoresha telefone, imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp n’ibindi, mu gihe hagishakishwa uburyo utugari tugira emails zatwo zihariye.

Abaturage basabye gufashwa kugira ngo serivisi bakeneye zihutishwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)