Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umukobwa atinywa n'abasore ntibamuterete n'icyo yakora.. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma abasore batinya umukobwa ntibamuterete ndetse n'icyo yakora ngo abasore bamutinyuke nk'uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

Impamvu zitera umukobwa gutinywa n'abasore:

1.Kuba umukobwa afite ababyeyi bamufuhira cyane ku buryo nta muhungu upfa kugera muri urwo rugo ngo aje kureba umukobwa wabo, nabyo bituma bamutinya kandi n'ugize igitekerezo akabigendamo buhoro kuko aba atinya ko bamubonana n'umukobwa wabo.

2.Kugira agasuzuguro gakabije ku mukobwa ku buryo nta muhungu n'umwe avugisha cyangwa akabiyemeraho, nabyo bishobora gutuma nta muhungu umuzi ushobora kumva yamuvugisha ngo amusabe urukundo, ndetse n'uje akaza yikandagira kuko ataba yizeye ko icyifuzo cye cyakirwa neza.

3.Kubenga cyane ku mukobwa, ugasanga hari abasore benshi yanze ko bakundana cyangwa n'uwo bakundanye ntibamarane kabiri, nabyo bituma abahungu bagenda babibwirana maze bakamucikaho bose n'uje batamuzi bakamubwira amateka ndetse akaza nawe yikandagira kuko nta cyizere cy'uko nawe azahabwa urukundo.

Uko watinyura abasore bakakwisanzuraho

Iyo wamenye ikibazo ufite gituma abasore batagutinyuka ngo baguterete cyangwa n'uje ukabona yikandagira,ugerageza kugishakira igisubizo, ukabaganiriza, ukirinda kuba igifura, ukabaha karibu iwanyu ukajya usurwa n'urungano n'ibindi. Niba ari kimwe muri ibi twavuze haruguru cyangwa hari ikindi wibonyeho, ukabikemura kugira ngo utazavaho ubura umugabo ukaba wanagumirwa.

Ngibyo ibishobora gutuma umukobwa atajya abona abasore bamwisanzuraho neza, bikaba byanavamo kubura umugabo bazabana kuko ntawe umutereta ngo amuhe urukundo nyarwo bitewe na zimwe muri ziriya mpamvu zagararaye haruguru.



Source : https://yegob.rw/zimwe-mu-mpamvu-zishobora-gutuma-umukobwa-atinywa-nabasore-ntibamuterete-nicyo-yakora/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)