VIDEO : Bisobanuye iki kuba Prof Shyaka yoherejwe gukorera mu gihugu yashatsemo umugore ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryasohowe na Minisitiri w'Intebe tariki 15 Werurwe 2021 rivuga ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, ninaryo ryerekanye ko Prof Shyaka Anastase wari umaze imyaka itatu ayobora iyo Minisiteri yakuwe ku mirimo.

Prof Shyaka Anastase abinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko agifite ubushake bwo gukomeza gukorera igihugu anashimira Perezida Kagame yamugiriye icyizere.

Aha yagize ati "Ni ishema rikomeye kuba umwe mu bagize Guverinoma ya Perezida Paul Kagame, wahesheje u Rwanda agaciro gahambaye ku isi yose, kubera ubudasa bwe ! Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, icyizere n'ubuntu mwangiriye ; n'amahirwe mwampaye. Ni isoko idakama... Niteguye gutanga umusanzu ntizigama, mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu kubaka no guteza imbere Igihugu cyacu."

Nyuma y'amezi atatu gusa, Prof Shyaka Anasatse yahise yongera kugirirwa icyizere nk'uko byasohotse mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yabaye kuwa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, ivuga ko yagizwe ambasaderi mu gihugu cya Polonye.

Mu mboni za Robert Mugabe, umunyamakuru akaba n'umusesenguzi mu bya Politiki, avuga ko kuba Prof Shyaka Anastase yoherejwe muri iki gihugu bifite igisobanuro gikomeye kuko uretse kuba umugore we Beata Maria Shyaka ari ho avuka, yarahize kandi asobanukiwe cyane umuco w'iki gihugu.

Beata Maria Shyaka washakanye na Prof Shyaka Anastase, asanzwe ari umwarimu mu ishuri rya Green Hills Academy aho yigisha ibijyanye na muzika. Azi ururimi rw'Ikinyarwanda ndetse akunda cyane imbyino gakondo z'Abanyarwanda.

Prof Shyaka Anastase n'umugore we n'umuhungu wabo bari kumwe na Perezida Kagame

Robert Mugabe yabwiye Ukwezi TV ko azi neza Prof Shyaka nk'umugabo w'umuhanga cyane, kuburyo kuba amenyereye Pologne nk'igihugu yashatsemo, akaba azi neza ururimi rwaho kandi akaba yarahabaye bizamufasha neza guhagararira u Rwanda no kwimakaza inyungu zarwo ahantu asobanukiwe neza.

Beata Maria Shyaka n'umuhungu we na Prof Shyaka Anastase

Robert Mugabe kandi yasobanuye muri rusange impamvu ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukunda guha abahoze ari abaminisitiri inshingano zo kuruhagararira mu mahanga, anakomoza ku mpamvu bamwe muri bo baba barakoze amakosa azwi ariko bakongera guhabwa imyanya.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Bisobanuye-iki-kuba-Prof-Shyaka-yoherejwe-gukorera-mu-gihugu-yashatsemo-umugore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)