Uwiyitiriye Kwizera Olivier yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga . – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuntu ukoresha amazina ya Kwizera Olivier umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na Rayon Sports kuri Twitter yatumye hakekwa ko uyu mukinnyi yafunguwe ,nyuma y'aho atawe muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu nkuru YEGOB yabagejejeho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru,

https://yegob.rw/inkuru-nziza-kuri-kwizera-olivier-wa-rayon-sports-wari-umaze-iminsi-afunzwe/

Byagaragaye ko habaye kwibeshya kuri uyu muntu wakoresheje twitter ye agaragaza ko Kwizera Olivier yafunguwe,ndetse mu nyandiko ye yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe no kuba arekuwe ndetse anashimira abafana be bamusengeye.Mu busesenguzi twakoze twasanze uyu muntu atari Kwizera Olivier wa nyawe ,bitewe n'ibyo agenda ashyira kuri Twitter ye bitandukanye.

YEGOB iboneye gusaba imbabazi abakunzi bayo kuri iryo kosa ryabaye ,bitewe niyo nkuru ishobora kuba atari impamo.



Source : https://yegob.rw/uwiyitiriye-kwizera-olivier-yateje-urujijo-ku-mbuga-nkoranyambaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)