Usengimana Faustin yabwiwe amagambo yuzuye urukundo n'umugore we ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi n'ikipe ya Police FC, Usengimana Faustin, yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 27 avutse atungurwa n'umugore we wamubwiye amagambo meza y'urukundo

Usengimana yabwiwe n'umugore we Bayingana Daniella ko ari umugabo udasanzwe, amushimira ko yemeye kumuhitamo ngo amubere umugore.

Daniella yagize ati 'Isabukuru nziza ku rukundo rwanjye,umutima wanjye umugabo wanjye,inshuti magara yanjye papa w'abana bacu,ndishimira ubuzima bwawe uyu munsi, Imana yarakoze kukurema ikaguha ubuzima kuri iyi tariki,ikakurinda hanyuma ikanampuza nawe…uri umugabo udasanzwe.

Warakoze kuza mubuzima bwanjye,warakoze kumpitamo nkakubera umugore na mama w'abana bawe,warakoze ku rukundo unkunda njye na kaël, warakoze ku bwitange udasiba gukora kugira tubeho neza,ndahirwa kuba ngufite nk'umutware wanjye na kaël arahirwa kuba agufite nka papa muri macye uri umugisha kuri twe .'

Yasoje amuragiza Imana,ati 'Imana ishobora byose turayikuragije muri uyu mwaka utangiye turasenze ngo iguhaze uburame,ikurindire ubugingo, iguhe gutera imbere muri byose igusubize bya bindi byose udasiba gusengera mu izina rya Yesu , Amen.Turagukunda bitagira ingano rukundo rwanjye @u.faustin15.'

Faustin yakoze ubukwe na Daniella mu Ugushyingo 2019, nyuma y'imyaka 10 mu munyenga w'urukundo.Kuri ubu bafite umwana w'umuhungu bise 'Usengimana Wayne Kael'.

Usengimana Faustin, ni umwe mu bakinnyi bamamaye cyane mu Rwanda cyane mu ikipe ya Rayon Sports, yakiniye kandi APR FC,n'ikipe ya Buildgon FC yo muri Zambia, kuri ubu ni umukinnyi w'ikipe ya Police FC.Uyu myugariro yavutse taliki ya 11 Kamena 1994.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/usengimana-faustin-yabwiwe-amagambo-yuzuye-urukundo-n-umugore-we-ku-isabukuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)