Nta n’umwe muri bo ubayeho neza- Kagame avuga ku bahunze igihugu batunzwe no kugituka -

webrwanda
0

Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yaganiraga n’abavuga rikijyana barenga 300 baturutse mu Turere twa Rubavu na Musanze, abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, n’abikorera b’i Rubavu na Musanze bakorera i Kigali no mu tundi turere tw’u Rwanda.

Ni ikiganiro Perezida Kagame yagiranye nabo nyuma y’amasaha make avuye mu muhango wo gusoza amasomo ku bofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Perezida Kagame yabwiye abikorera n’abayobozi mu Majyaruguru n’Iburengerazuba, ko imbaraga zabo ari zo zatumye u Rwanda rwongera guhagarara rwemye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko aho u Rwanda rwari ruri hari ku ndiba y’umwobo ku buryo nta kindi cyashobokaga uretse kugumamo cyangwa kuvamo.

Ati “Buri mwobo wose uba ufite aho ugarukira, u Rwanda rwageze ku ndiba y’umwobo aho nta handi ho guhungira hari hahari uretse kuzamuka. Uyu munsi twarazamutse, twavuye muri uwo mwobo none twageze hejuru.”

“Kuzamuka muri uwo mwobo byasabye gukora cyane. Gukomeza kujya mbere bisaba imbaraga zihoraho. Tugomba gukomeza kubaka igihugu cyacu dukoresheje imbaraga kandi dufatanyije. Ni yo politiki yacu y’imiyoborere myiza n’ubumwe.”

Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko hari abatari bishimiye ko Abanyarwanda bava muri uwo mwobo barimo na bamwe mu Banyarwanda ubwabo.

Ati “Mu gihe twari turi kuzamuka muri uwo mwobo twari twaguyemo, hari benshi bakoze uko bashoboye ngo tuwugumemo. Bivuze ko byadusabye gukora byikubye gatatu cyangwa kane kugira ngo tube aho turi uyu munsi.”

Abanyarwanda batashakaga ko igihugu kiva muri uwo mwobo barahunze, gusa Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bwabo butigeze bumera neza kurusha mbere bakiri mu gihugu cyabo.

Ati “Bamwe muri twe batari bashyigikiye politiki nziza bahunze igihugu. Nta n’umwe muri bo ubayeho neza kurusha uko yari ameze ari aha. Nta n’umwe wakomeje kubaho ubuzima bwiza. Kugira ngo babashe kuramuka, bibasaba kubeshya.”

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda imigambi yabo yarapfubye. Icyo ibyo bihugu byabafashije ni ukubafasha kujya mu mujyo umwe wo kudutuka. Ariko se ninde wishwe n’ibitutsi? Icyica ni ibinyoma n’inzara babayemo kuri ubu.”

Yashimiye Abanyarwanda bakoze ibishoboka byose ngo igihugu kitamera uko abo bantu bashakaga kuko aribo “bazi ukuri, bazi aho baturutse, bazi aho bageze n’aho bashaka kugera.”

Ati “Abanyarwanda barenze ibyo bintu biciriritse byo gutukana, bahisemo gukomeza kujya mbere bateza imbere igihugu cyabo. Ibitutsi n’ibinyoma bigamije guhindanya isura yacu ntabwo byatubuza kugera ku ntego twiyemeje.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora imbaraga kugira ngo bagere aho bifuza. Mu kubigeraho, yavuze ko bisaba ko buri wese yisuzuma, akamenya inshingano ze n’icyo bisaba ngo zigerweho.

Perezida Kagame yavuze ko abanze gufatanya n'Abanyarwanda bibwira ko batazivana mu rwobo, ubu babayeho nabi ugereranyije n'uko bari babayeho bakiri mu Rwanda
Abikorera, abayobozi n'abavuga rikijyana bakurikiranye impanuro za Perezida Kagame
Perezida Kagame na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, bakurikiranye ibitekerezo by'abitabiriye

Amafoto: Village Urugwiro




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)