Umunyezamu wa Rayon Sports n'Amavubi arafunzwe #rwanda #RwOT

Umunyezamu wa Rayon Sports n'ikipe y'igihugu Amavubi, Kwizera Olivier arafunzwe aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB) rwemeje aya makuru aho rwavuze ko ari mu maboko yarwo.

Ifungwa rya Kwizera Olivier ryamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu aho yafatanywe n'inshuti ze barimo kunywa urumogi.

RIB binyuze kuri Twitter, RIB yemeje ko uyu munyezamu afunzwe, ikaba yasubizaga umunyamakuru Oswald Muteyeyezu wari ubabajije iki kibazo.

Mwiriwe neza @oswaki, nibyo koko Kwizera Olivier yafunzwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze

â€" Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) June 4, 2021

Uyu munyezamu akaba atari kumwe na bagenzi be bo muri Rayon Sports kuko kuva banganya na Gasogi United 1-1 mu kwezi gushize mu mukino usoza itsinda B rya shampiyona, ntarasubira mu mwiherero ndetse n'umutoza w'ikipe y'igihugu akaba ataramuhamagaye.

Kwizera Olivier arafunzwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-rayon-sports-n-amavubi-arafunzwe

Post a Comment

0 Comments