Umugore yafashwe agiye kugurisha abana be b'impanga kugira ngo agure urumogi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wo muri Afrika y'Epfo yafashwe ari kumwe n'abandi bantu babiri agiye kugurisha abana be b'impanga kugira ngo abone amafaranga yo kugura urumogi.

Uko ari batatu bafunzwe bashinjwa kugerageza kugurisha abo bana babiri b'impinja, nk'uko byanditswe n'ibinyamakuru byo muri icyo gihugu cy'Afrika y'epfo).

Bivugwa ko uyu mugore unywa ibiyobyabwenge,yashakaga kugurisha aba bana kubera "inyota y'ibyo biyobyabwenge", nk'uko bivugwa n'umuvugizi wa polisi y'iki gihugu Yolisa Mgolodela.

Porisi yahise itwara aba bana bari bamaze imisi itanu bavutse ndetse ngo 'bari baguye umwumwa bafise n'indwara z'imirire mibi.' Biteganyijwe ko abashinjwa icyo cyaha bagezwa imbere y'urukiko gusobanura kuri icyo cyaha cyo kugurisha abantu.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yafashwe-agiye-kugurisha-abana-be-b-impanga-kugira-ngo-agure-urumogi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)