Nzabana nawe! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Suhukira muri iki gihugu, nanjye nzabana nawe, nguhe umugisha kuko wowe n'urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nzakomeza indahiro narahiye Aburahamu so. Itangiriro 26: 3

Ntabwo nzi ibyo urimo kunyuramo uyu munsi, ariko ukwiye kwita ku mugenga wa byose aho guhangayikishwa n'ibyo ubona. Mperutse kwigira kuri Mose, ahari urugamba yarwanye rushobora guhura n'ibyo urimo uyu munsi.

Mose igihe yari aragiye umukumbi wa sebukwe, yabonye igihuru cyaka umuriro aterwa ubwoba n'uko icyo gihuru gifashwe n'ibirimi by'umuriro kigashya kigakongoka. Igihe Mose yegeraga icyo gihuru ngo amenye ibyo ari byo, niho Imana yavuganiye nawe, Imana imusaba ko ari we ugiye guhangara Farawo ukamubwira ibyo Imana yifuzaga ko amenyeshwa. Kwari ukurekura ubwoko bw'Imana bukava mu buretwa bakorehwaga muri Egiputa.

Mose yabwiye Imana ko adashobora guhinguka mu maso ya Farawo, ako kanya Imana iramubwira ngo ' Nzabana nawe'

Mose yari azi neza ibyo yasize akoze muri Egiputa kandi yari asobanukiwe ko nawe ari umucakara nk'abene wabo nubwo yabanje kuba umwana w'ibwami kwa Farawo. Igihe kimwe yabonye umunyegiputa ari kurwanya mwene wabo biramurakaza cyane niko guhita yica uwo munyegiputa. Igira ubwoba ndetse agerageza guhisha uwo murambo ariko biranga biba iby'ubusa kuko byari byamaze kumenekana hose ko ariwe wishe umunyegiputa. Mu buhungiro rero aho yari ari ubwo yari aragiye umukumbi niho Imana yamubwiye ayo magambo "Nzabana nawe" ubwo yegeraga igihuru cyaka.

Mose we yabwiraga Imana ko atatinyuka kujya mu maso ya farawo, kandi ko atazi no kuvuga ko ibintu byose atabishobora ntacyo ari cyo ariko Imana yakomeje kumubwira ko izabana nawe. Twese tuzi uko byagenze, Mose yabaye umuntu w'intwari wakuye abisiraheri mu buretwa bakoreshwaga muri Egiputa.

Ibi ni nk'uko nawe uyu munsi wibaza ku makosa no gucika intege kwawe, ukiciraho iteka ariko uyu munsi menya ko Imana iri kumwe nawe. Nkuko yirengagije intege nke n'amakosa ya Mose ikamukoresha ibikomeye, niko nawe yiteguye kukugirira neza niwemera guca bugufi ukemera imbabazi zayo.

Iyi ni inyigisho yateguwe na Becky Murray, umuyobozi washinze umuryango w'ivugabutumwa One by One Missions.

Source: One by One Missions Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Nzabana-nawe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)