U Rwanda rwahawe miliyari 3,6 Frw arimo n’ayo ruzifashisha mu ishoramari ryo gukora inkingo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa 30 Kamena 2021, aho Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere.

Byitezwe ko aya mafaranga azashyirwa mu rwego rw’ubuzima azifashishwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, RFDA, cyane cyane muri gahunda zigamije gukurura ishoramari ryo gukora inkingo.

Uretse ibijyanye n’ishoramari ryo gukora inkingo, byitezwe ko RFDA izakoresha aya mafaranga mu kubaka laboratwari ifite ubushobozi buhambaye mu bijyanye no gupima imiti, ibintu bizafasha iki kigo kujya ku rugenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’inkingo n’imiti.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko kubaka ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ubuziranenge biri mu bizarufasha mu rugendo rwatangiye rwo gutangira gukora inkingo.

Ati “Kuzamura ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ibipimo bikajya ku rwego rukenewe ku rwego mpuzamahanga ni intambwe y’ingenzi mu rugendo rwacu ruganisha ku gukora inkingo. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kizaba icyuho muri gahunda yo gutanga inkingo mu buryo bungana muri Afurika binyuze mu kubaka ubushobozi bwo gukora imiti n’inkingo.”

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, yagaragaje ko Afurika igifite ikibazo cy’umubare muto w’inkingo ibasha kwikorera, yemeza ko aya masezerano azazamura ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’iyi gahunda yo gukora inkingo.

Ati “Kubasha kugera ku nkingo ni ingenzi, by’umwihariko muri Afurika aho 1% by’inkingo zose arizo zikorerwa ku Mugabane. Aya masezerano arazamura ubushobozi bw’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bw’u Rwanda mu gukora imiti n’inkingo hagamijwe mu gutanga umusanzu ku buzima mu rwego rw’akarere n’umugabane wacu.”

Komiseri ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga muri EU, Jutta Urpilainen, yavuze ko aya masezerano azafasha mu kubona uburyo abantu bagerwaho n’imiti n’inkingo, binyuze mu guteza imbere gahunda yo gutangira kubikorera muri Afurika.

Ati “Nishimiye aya masezerano uyu munsi agamije kongerera imbaraga Rwanda FDA, ibintu by’ingenzi cyane gushimangira u Rwanda nk’ahantu ho gushora imari mu bijyanye no gukora inkingo n’imiti, bikadufasha mu kunoza uburyo abantu bagerwaho n’imiti.”

“Iyi ni intambwe y’ingenzi mu gushyigikira gahunda yo gutangira gukorera ibikenerwa mu buvuzi muri Afurika.’’

Jutta Urpilainen yakomeje avuga ko u Burayi buzakomeza gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere Afurika mu bijyanye no kwikorera inkingo n’imiti.

Hashize iminsi u Rwanda rutangaje ko rufite gahunda yo gutangira gukora inkingo za COVID-19 ndetse kugeza ubu rwamaze kwemezwa mu hantu hatatu hatoranyijwe ku Mugabane wa Afurika nk’ahazubakwa uruganda rukora inkingo za COVID-19.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko u Rwanda rwamaze kuganira n’abazarufasha muri iyi gahunda, yemeza ko ikiri gukorwa ubu ari ukuganira n’abaterankunga.

Abagera ku 391.785 ni bo bamaze gukingirwa COVID-19 mu Rwanda. Muri bo 249.526 bahawe dose ya AstraZeneca habariwemo na 400 bayifashe ku wa 29 Kamena 2021.

U Rwanda rwahawe miliyari 3,6 Frw arimo n’ayo ruzifashisha mu ishoramari ryo gukora inkingo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)