Rurageretse hagati yumugore wa Kobe Bryant n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Vanessa arashinja uruganda rwa NIKE gukora no kugurisha inkweto zifite aho zihuriye n'unmukobwa we Gianna wapfanye na Se mu mpanuka ya kajugujugu yabaye muri Mutarama 2020, batabiherewe uburenganzira. Uyu mugore yavuze ko nta burengnzira NIKE ifite bwo gukora no kugurisha izo nkweto.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Vanessa yagize ati:'Izi ni inkweto nakozeho mu rwego rwo guha icyubahiro umukobwa wanjye Gianna, zari kwitwa inkweto za MAMBACITA, zikaba zari kugira umwihariko w'ibara ry'umukara n'umweru nk'iza Se'.

Vanessa yavuze ko gahunda yo gukora no kugurisha izi nkweto yahagaritswe nyuma yuko uruganda rwa NIKE rutavuguruye amasezerano rwari rufitnye na Kobe Bryant yarangiye muri Mata uyu mwaka, nyuma y'imyaka 18 bakorana.

Uyu mugore yakomeje agira ati'Inkweto za MAMBACITA ntabwo byigeze byemezwa ko zigurishwa, nashakaga ko zagurishwa kugira ngo zigirire akamaro ikigo cya mambamambacitasports foundation, ariko sinigeze mvugurura amasezerno na NIKE, bityo hafatwa umwanzuro ko zitazagurishwa. Siniyumvisha ukuntu muntu yifata akagurisha inkweto nakoreye umukobwa wanjye Gigi, ntabwo byumva. Gusa nizere ko zitigeze zigurishwa'.

Vanessa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto agaragaza umukinnyi wa Milwaukee Bucks, Khris Middleton yambaye izi nkweto ibyazo bitarasobanuka, ndetse anashyiraho n'inkuru ya Bleacher Report ivuga ko izi nkweto zizasohoka mu mpera z'uyu mwaka.

Ntacyo uruganda rwa NIKE ruratangaza ku byavuzwe na Vanessa Bryant, warushinje gukora no kugurisha inkweto badafitiye uburenganzira.

Ubutumwa Vanessa Bryant yatanze ashinja NIKE kugurisha inkweto badafitiye uburenganzira

  Inkweto ziri mu kibazo, Vanessa avuga ko NIKE yarengereye    Â 

Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Mutarama 2020



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106289/rurageretse-hagati-yumugore-wa-kobe-bryant-nuruganda-rwa-nike-106289.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)