RIB yagaruje akayabo ka Miliyoni 771Frw muri Miliyari 1 yibwe umuherwe w'Umunyamahanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB kandi itangaza ko yafashe abajura 02 n'ibyitso byabo, bari bibye kariya k'ayabo k'amafaranga.

Ayagarujwe ni ama Euro 324,650£ n'amadorali 344,700$, n'amafaranga y'u Rwanda 37 421 000 Frw, yose hamwe angana na 771 701 000.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko ariya mafaranga yarujwe ari muri 1 000 000 000 Frw yibwe hakoresheje ikoranabuhanga.

RIB kandi itangaza ko hafatiriwe kandi ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n'ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y'amajurano.

Uru rwego rushinzwe kugeza ibyaha mu Rwanda rwaboneyeho gutanga ubutumwa bugira buti 'RIB irongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa ry'aba bagizi ba nabi, inaburira abafite umugambi wo kwiba iby'abandi ko nta mwanya bafite mu Rwanda kuko inzego zifatanyije n'abaturarwanda zitazabihanganira na gato.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yagaruje-akayabo-ka-Miliyoni-771Frw-muri-Miliyari-1-yibwe-umuherwe-w-Umunyamahanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)