Aba mbere bashyikirijwe inzu mu mudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bamwe mu baturage beretswe inzu bazaturamo
Bamwe mu baturage beretswe inzu bazaturamo

Bimwe mu bigize izo nyubako ni amatafari ya Ruriba, ndetse n'amabuye y'amakoro abajwe mu makaro abereye ijisho, kuzamuka muri izo nyubako hakaba harateguwe inzira ebyiri zirimo n'igenewe abafite ubumuga.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n'umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko uwo mudugudu wiyongereye mu byiza nyaburanga bigize ako gace dore ko ba mukerarugendo bakagize nk'iwabo kubera amahumbezi aturuka mu birunga n'izo Ngagi zahogoje amahanga.

Ni umudugudu ugomba gutuzwamo imiryango 144
Ni umudugudu ugomba gutuzwamo imiryango 144

Meya Nuwumuremyi yagarutse ku mpamvu nyamukuru zo kubaka uwo mudugudu muri ako gace, agaragaza ko ako gace kari mu nkengero z'ibirunga hazwi cyane mu gukundwa na ba mukerarugendo, ngo ni yo mpamvu bakuye abaturage mu miturire y'akajagari babashyira mu miturire igezweho aho bamaze kwegerezwa ibikorwaremezo byemerera ako gace gufatwa nk'umujyi.

Yagize ati “Ni inzu zubakiwe abatuye hano mu Kinigi, mu rwego rwo kubatuza mu buryo bunoze kandi bugezweho, ubutaka bwacu by'umwihariko hano mu Kinigi burahenze kandi burera cyane, ntibikwiye ko tubukoresha mu kajagari. Abaturage bari batuye batatanye cyane ugasanga no kubagezaho ibikorwaremezo ntibyoroshye, ariko ubu murabona ko hano nta kihabuze, ni umujyi mu yindi”.

Arongera ati “Ni gahunda nziza ya Leta yo gutuza abantu uko bikwiye, ni yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gukura abaturage mu bwigunge, bubakirwa uyu mudugudu uteye amabengeza, aya mazu atandukanye n'uko twari dutuye aho byari akajagari, none batujwe mu mujyi nk'ahantu hafite umwihariko w'ubukerarugendo, ahari Pariki, ingagi zisurwa cyane, amahoteli mpuzamahanga n'ibindi. Uyu mudugudu uratuma aka gake ka Kinigi gatera imbere, ni inyongeragaciro ku bukerarugendo bubera muri aka gace”.

Aba ni bamwe mu baturage beretswe inzu bagomba guturamo
Aba ni bamwe mu baturage beretswe inzu bagomba guturamo

Ubwo Minisitiri Gatabazi yasuraga uwo mudugudu ku mugoroba wo ku itariki 27 Kamena 2021, yishimiye aho ibikorwa by'izo nyubako z'umudugudu bigeze, asaba ko ibisigaye bike bitarakorwa byakwihutishwa, abaturage bakitegura gutura mu nzu zabo.

Kuba itariki 28 Kamena 2021 zigeze abo baturage bose bataratuzwa muri ayo mazu, ni uko hari ibigitunganywa birimo amasuku, kugeza ibikoresho byose mu byumba byose n'ibindi birimo ibitanda na matola bikomeje kugezwamo uko bwije n'uko bukeye.

Kugeza ubu, bamwe mu baturage bamaze kwerekwa inzu zabo, aho basanze ibyangombwa byose byamaze kugezwamo birimo ibitanda na matola bigizwe n'igitanda cy'ababyeyi, icy'abashyitsi, icyumba cy'abana kirimo igitanda kigeretse biryamwaho hasi no hejuru, n'icyumba cy'uruganiriro kirimo intebe, televisiyo nshya ya Startames ya pouse 32, n'akumba ko gutekeramo karimo gaz nshya, hakaba n'ahagenewe amashyiga asanzwe ya kijyambere yubatse ku buryo butimukanwa, ubwiherero bugezweho amazi n'ibindi.

Mu bindi byashimishije abahawe amazu ni intebe igezweho, yicarwamo byaba na ngombwa ikaramburwa igakorwamo uburiri, ikaba yakwifashishwa mu gihe bibaye ngombwa ko umuryango wakira abashyitsi benshi.

Meya Nuwumuremyi Jeannine yishimira ko umudugudu w
Meya Nuwumuremyi Jeannine yishimira ko umudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi wuzuye

Ikindi cyatunguye abo baturage bagiye kwimurirwa muri izo nzu ni ukubwirwa ko buri muryango uzagenerwa telefoni igezweho (Smart phone), bavuga ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka abari abanyacyaro bakaba babaye abanyamujyi.

Nk'uko Meya Nuwumuremyi yakomeje kubitangariza Kigali Today mu kiganiro kirambuye bagiranye ku bijyanye n'uwo mudugudu, ngo izo nzu uko ari 144 zirutana mu byiciro bibiri, aho hari izihagaze agaciro ka miliyoni 40 z'amafaranga y'u Rwanda kuri buri nzu harimo n'ibiyigize, hakaba n'indi yisumbuyeho ifite agaciro ka miliyoni 50.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya gukoresha neza ibyo bikoresho birimo gaz, ubwiherero, gutegura amafunguro agezweho, isuku n'ibindi, ngo Akarere ka Musanze kageneye amahugurwa abaturage bazatuzwa muri izo nzu, aho urugero uwakoreshaga ubwiherero busanzwe yisukuza ibyatsi, ibyo byajyanye n'amateka kuko bagiye kujya bakoresha ubwiherero bugezweho busaba isuku y'amazi.

Uretse izo nyubako abaturage bazatuzwamo, muri uwo mudugudu haragaragara n'ibindi bikorwa remezo birimo agakiriro kamaze kuzura, kagiye gufasha imyuga inyuranye irimo ububaji, gusudira, ubudozi ndetse n'abakora ubukorikorin bujyanye n'ubukerarugendo, havugururwa n'ikigo nderabuzima cy'icyitegererezo kizajya gitanga serivise z'ibitaro zirimo kuvura amenyo n'izindi ndwara, aho ibikoresho bya ngombwa byose byamaze kuboneka.

Muri uwo mudugudu hubatswe kandi n'inzu zizororerwamo inkoko zigera ku bihumbi umunani, mu rwego rwo gufasha abazatura muri uwo mudugudu kubona indyo yuzuye, ndetse hagenwa n'aho amatungo yabo basanzwe boroye arimo inka n'ihene azororerwa, ku buryo usanzwe afite itungo yemerewe kuryimukana mu mudugudu.

Inzu zirimo ibikoresho bitandunaye, iyi ntebe ishobora guhinduka uburiri
Inzu zirimo ibikoresho bitandunaye, iyi ntebe ishobora guhinduka uburiri

Muri uwo mudugudu kandi, hari n'amashuri anyuranye arimo ay'incuke, abanza n'ayisumbuye, ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwishimira ko ishuri rya Kampanga ryamaze kongererwa agaciro bitewe n'uwo mudugudu nk'uko Meya Nuwumuremyi abivuga.

Agira ati “Dufite GS Kampanga, ni ishuri dusanganwe ariko ryongerewe agaciro mu buryo bugaragarira buri wese, dufite ibyo bita Smart Classroom itarahigeze, harimo ikoranabuhanga muri ibyo byumba, hari Laboratwari zinyuranye, abana bubakiwe igikoni kigezweho n'aho bafungurira, bubakirwa ibibuga by'imikino birimo Football, ibibuga bya Volleyball, ibya basket. Mu by'ukuri ni ikigo cy'ishuri cyavuguruwe mu buryo bukomeye”.

Uwo muyobozi kandi yagarutse ku mihanda ya kaburimbo yerekeza muri uwo mudugudu yamaze kuzura n'iri ku musozo ati “Imihanda yo mu mudugudu murabona ko yarangiye, uva muri santere ya Kinigi murabona ko wamaze gushyirwamo kaburimbo, mu gihe uva kuri INES-Ruhengeri ugatunguka muri uyu mudugudu na wo uri gutsindagirwa aho mu minsi mike uwo muhanda wa kaburimbo turaba tuwugendamo, hakaba n'uva hano mu mudugudu ugera Rushubi, na wo uri hafi kuzura, iyo mihanda ya kaburimbo tuyungukiye muri iki gikorwa cyo kubaka uyu mudugu”.

Hari ibitanda muri buri cyumba
Hari ibitanda muri buri cyumba

Uburyo abo baturage bakiriye ayo mazu bagiye gutuzwamo

Byari akanyamuneza ku baturage bari baje kwerekwa inzu bagiye guturamo, aho batangariye ibikoresho basanzemo, bavuga ko ubuzima bw'igiturage babusezereye bagiye kubaho kinyamujyi.
Abenshi ngo bari barahawe amakuru y'impuha, baterwa ubwoba babwirwa ko bagiye gutuzwa nabi, ariko ngo aho bamenyeye ukuri bakanibonera ayo mazu, byabashimishije cyane, bashimira Leta y'u Rwanda yabubakiye uwo mudugudu.

Izabiriza Ismayili ati “Ndishimye ku buryo bukomeye, inzu yanjye bamaze kuyinyereka ntungurwa n'ibyo nsanzemo ntanatekerezaga kuzatunga, ibaze kujya mu nzu ugasangamo televisiyo ntigeze ndota no mu nzozi, dore Gaz ya litiro 12, mbega intebe! Dore uburiri, eh narebye matola zishashe ku bitanda mpita njya koga ntekereza ko naba mfite umwanda nkaba nakwanduza ariya mashuka, ariko cyane cyane nishimiye iyi Flat Screen”.

Ni inzu zubatse mu buryo bugezweho
Ni inzu zubatse mu buryo bugezweho

Izabiriza yavuze kandi ko yabanje kubwirwa amagambo mabi amuca intege zo kuba yakwimukira muri uwo mudugudu, ndetse we na bagenzi be babanza kwanga bavuga ko batazemera gutuzwa muri izo nzu, ariko ngo atungurwa no gusanga ari inzu ziteye ubwuzu.

Ati “Ibyishimo ni byinshi, ubwa mbere hari abantu benshi babanje kudushyiramo amagambo y'urucantege, batubwira ko ngo bagiye kuducucika, ngo muri ubwo bucucike tuzapfa nk'inkoko zarwaye uburoro, twatekereza Corona uburyo ica ibintu, tugira ubwoba abenshi dutekereza kwanga kuzazizamo, ariko Leta yaradusobanuriye natwe twaziboneye ni nziza cyane, abatubwiye ayo magambo ni abantu batazi ibyiza Perezida wa Repubulika ari kutugezaho”.

Umusaza witwa Bariyangira Fidèle ati “Ubwa mbere baje kuturemesha inama kwikiriza kwacu kukaba guke, tukumva turababaye kubera kudukura aho twari dutuye, rimwe badutambagije aya mazu, tuyabonye si ukubyina tugeza ubwo dushaka no kubyinisha amavi”.

Arongera ati “Inzu ngiyi nayibonye ngiye gutura muri mu kirere, kwicara, kunezerwa ukegamira ku gatebe kawe, reba televisiyo, batubwiye ko nta masafuriya tuzazana, nta biyiko nta masahani none twabisanzemo bya kizungu, ahubwo bari baradutindiye kudutuzamo. Abana bariga hafi y'urugo, umubyeyi wacu Kagame ntacyo twamwitura, reba ngize imyaka 72 none agiye kunsazisha neza, turamushimiye arakarama”.

Beretswe inzu zabo barazishimira banashimira Umukuru w
Beretswe inzu zabo barazishimira banashimira Umukuru w'igihugu

Nyiranzayirwanda Pelusi kuri we ngo kugera muri etaje byamutunguye, avuga ko ibinezaneza byamurenze asanzemo televisiyo, amashyiga ya gaz ndetse utungurwa no kubwirwa ko azahabwa na telefoni ya smart.

Ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika wafatanyije n'Imana batugeza muri etaje, si ngiyi se, hameze neza harimo ibitanda, gaz na televisiyo, none ngo bagiye kuduha na telefoni ya touch yo guhanaguzamo urutoki, iyo telefoni nayo nyitegerezanyije amatsiko ubu turi kwiga kuyikoresha, ntabwo nigeze ndota gutura muri itege, barabitubwiraga tukumva ari ukudusetsa none birabaye dore ndi hejuru muya gatatu”.

Umukecuru w'imyaka 86 witwa Mwamirama Angella nawe yishimiye gutura muri etage ati “Imyaka yose maze, ibi ntabwo nigeze mbibona, aya mazu batubwiye ngo yitwa etage na televisiyo, ni amajyambere natwe tugiye gusirimuka, batubwiye ko bagiye kutwereka etage tugiye guturamo ndatangara ngira ngo ni ukutubenshya, none bibaye ukuri koko, ngiye kuyiryamamo bamaze kuyinyereka nabibonye nzasaza neza, Perezida wacu Imana imukomeze”.

Imihanda ya kaburimbo igera muri uwo mu dugudu iri hafi kuzura
Imihanda ya kaburimbo igera muri uwo mu dugudu iri hafi kuzura

Biteganyijwe ko uwo mudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi utahwa ku munsi u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora wo ku itariki 04 Nyakanga 2021.

Ni inyubako zitezwe gutahwa tariki 04 Nyakanga 2021
Ni inyubako zitezwe gutahwa tariki 04 Nyakanga 2021
Minisitiri w
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi JMV aherutse gusura uwo mudugudu ashima aho ugeze



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)