Ifoto y'abahanzi nyarwanda barimo Meddy, King James na K8 bafite imbunda yazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hagiye hanze ifoto ya bamwe mu bahanzi nyarwanda bari muri Amerika ubu, Meddy, King James na K8 Kavuyo bafite imbunda, ibintu byazamuye amarangamutima ya bamwe, aho hari ababashimye abandi bakabagaya.

Ni ifoto K8 Kavuyo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n'abandi basore 5 barimo King James, Meddy, Cedru na Ernesto.

Iyi foto kandi Cedru na we yayishyize kuri Instagram ye iherekezwa n'amagambo y'icyongereza umuntu ashyize mu Kinyarwanda agira ati'umunsi wo gusohoka n'abasore.' Yashyizeho kandi hashtag ya #gunrange, #sundayfunnyday umuntu abishyize mu Kinyarwanda ni nk'aho yakavuze ngo 'Icyumweru cyo kwishimisha mu rurasaniro'.

Nubwo nta byinshi basobanuye kuri iyi foto, bisa nk'aho bari bagiye hamwe abantu bajya bashaka nko kuruhura mu mutwe, bagakodesha imbuda bakajya kurasa bishimisha.

Mu bitekerezo byatanzwe ku ifoto ya K8, bamwe bagiye bishimira aba basore ni mu gihe hari n'ababanenze bavuga ko batakabaye bifotoza bafite imbunda ngo ni ugushyigikira umuco wa Amerika.

Uwitwa Nina_Ziva yagize ati'basore murayutse muhitamo guhohotera?'

Vogelweiss_Gentlo ati' Birerekana ukuntu abanyafurika turi inyuma mu myumvire no mu mikorere. Abahanzi bayoboka imbunda ku zihe mpamvu kweli? Ikibazo ni uko uwarasa isasu rimwe mwese mwakwiruka. Mwakagombye kuririmba uko abanyamerika bibeshye bageza imbunda kuri buri wese muri rubanda none mwebwe murabyemeza, kandi ejo uwabaradamo umwe byantesha umwanya njya kwigaragambya.'

Jeangapone ati'Umujama wegereye meddy ukuntu afashe imbunda kweli'
Irabisohojerockb ati' abasore b'abasirikare b'abanyarwanda'
Codestonclaude 'Ariko mufatanye agakungu kweri.'
Dodos_ndayisenga250 'Mushaka kuzarasa ibinyoni'
18hReply
Mwadjuma 'nta muntu uzigera akinisha igihugu cyacu'


m.tresor_____ 'James(King) ni we musirikare woroshyemo.'
Cesar__n25 'basirikare mundasire satani n'amadayimoni'

Ifoto ya ba Meddy yakuruye amarangamutima ya benshi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ifoto-y-abahanzi-nyarwanda-barimo-meddy-king-james-na-k8-bafite-imbunda-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)