Perezida Kagame yanenze ibihugu bifasha u Rwanda mu mutekano, bigahindukira bikanifatanya n’abawuhungabanya -

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gusoza amasomo kuri ba Ofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Muri uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko nk’abofisiye bo mu kinyejana cya 21 bakwiriye kumva ko bategerejweho umusanzu mu guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije Isi.

Yavuze ko bagiye gukorera mu Isi idatanga amahirwe angana, aho hari abifata nk’aho basumba abandi.

Ati “Ni ukuvuga ko bibongerera inshingano. Dushingiye kuri ubu bumenyi twahawe n’umuhate, nubwo amikoro atari menshi, ni gute twakora tukagera ku rwego twumva ko turi ku rwego rumwe n’abandi?”

“Uko gukora ku buryo tugera ku rwego twumva ko turinganiye n’abandi, bijyana n’ibindi byinshi. Ni ikibazo cy’imyumvire, ni ikibazo cy’amahitamo twakoze cyangwa se tuzakora, Ni ikibazo twavuzeho inshuro nyinshi mu bihe byashize kandi dushobora no gukomeza kukivuga mu gihe kiri imbere.”

Yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rwifuza hatuma rwumva ruringaniye n’abandi, buri wese asabwa gukora cyane.

Ati “Mwese mufite uruhare mu guharanira ko tugera izo ntego. Mwahawe ubushobozi bwinshi muri aya masomo, bivuze ko mutegerejweho byinshi. Nizeye ko muzajyana mu nshingano zanyu nshya mufite umuhate. Hari ibibazo by’ingenzi bikeneye imiyoborere yanyu n’imikoranire ihoraho n’izindi nzego. Mbere na mbere dukwiriye gukomeza indangagaciro z’icyizere, ubwumvikane no kubazwa inshingano biranga sosiyete yacu.”

Perezida Kagame yabwiye abo basirikare ko mu nshingano bagiye kujyamo, hazabaho gufatanya n’abandi mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye by’umutekano.

Icyakora yabababwiye ko bagomba kwirinda gukora ibizana umutekano nyamara ku rundi ruhande bakora ibishobora kuwuhungabanya.

Yatanze urugero rwa bamwe mu bigeze kunyura muri iryo shuri, bakoze amakosa arimo n’ibyaha, bahungira mu mahanga, ayo mahanga asanzwe afatanya n’u Rwanda mu gushakisha umutekano, arahindukira abaha rugari ngo bakore ibikorwa biteze umutekano muke.

Ati “Bateje ibibazo birukira mu bihugu byitwa ko ari abafatanyabikorwa bacu, barabeshya cyane bahabwa ikaze. Abo bantu baje guhindukira bajya mu bikorwa ahubwo biteza umutekano muke ku gihugu.”

“Ndabwira abafatanyabikorwa bacu, ntimugafashe mu bijyanye no kubaka umutekano ku ruhande rumwe haba mu kubaka ubushobozi, gufasha mu iterambere n’ibindi, ngo muhindukire muhe urubuga abategura kuzaza ngo bateze umutekano muke kubyo twamaze igihe twubaka dufatanyije.”

Inkuru irambuye mu kanya...

Abofisiye 47 barimo abasirikare 44 n'abapolisi batatu nibo basoje amasomo kuri uyu wa Gatanu
Abasoje amasomo basabwe kuzana impinduka mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi cyane cyane bijyanye n'umutekano
Mu barangije amasomo harimo 29 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Masters) mu bijyanye n’umutekano



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)