Nsengiyumva François “Igisupusupu” yatawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kamena 2021.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ibyaha Nsengiyumva akuriranyweho yabikoreye mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 18 Kamena 2021.

Yakomeje ati “Amaze kumenya ko byamenyekanye yakomeje kugenda yihishahisha aza gufatirwa Kiramuruzi.’’

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha cyo gusambanya umwana no kumukoresha imirimo ivunanye.

Dr Murangira yakanguriye abantu gukomeza kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Yakomeje ati “Turashimira abaturage ubufatanye bagaragaje batanga amakuru kugira ngo Nsengiyumva François afatwe.’’

Nsengiyumva kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Aramutse ahamijwe ibyaha akurikiranyweho yahanishwa ibihano bitandukanye birimo n’igifungo cya burundu. Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k’uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

Nsengiyumva François yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Mariya Jeanne’ yamenyekanye nka ‘Igisupusupu’, ‘Icange Cange’ na ‘Rwagitima’’.

Mu 2009 ni bwo yatangiye gucuranga umuduri nk’umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo.

Nsengiyumva François “Igisupusupu” yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 13



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)