Badukozeho! Abanyamujyi banenze abakerensa Covid-19 batumye amabwiriza yo kuyirinda akazwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaganiriye na IGIHE, bemeza ko ingamba zirimo kwambara neza agapfukamunwa, gusukura intoki no guhana intera zitacyubahirizwa, bikiyongeraho utubari n’ibirori bikorwa rwihishwa, byose bikaba bitumye ingamba zo kwirinda Covid-19 zikazwa.

Mutuyimana Samuel, yatanze ubuhamya avuga ko azi utubari dukora rwihishwa, avuga ko atumva impamvu z’umutekano zitaduhagarika nk’uko amabwiriza abiteganya.

Ati “Utubari turakora kandi biba bizwi, none se ko ikintu kibera mu Mudugudu kikarara kimenyekana ni gute abayobozi batamenya utubari dukora mu mudugudu wabo?”

Uyu mugabo yavuze ko impamvu inzego z’ibanze zidafatira ibihano abafite utubari dukora rwihishwa, ari uko batanga ruswa nyinshi, ati “Baricecekera kuko babaha ruswa, nono se ko bamenya utarishyuye umutekano?”

Sibomana Parfait yavuze ko abica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bahinduye amayeri babikoramo.

Ati “Ntawe ukijya mu kabari ngo anywere inzoga mu icupa, bahita bayisuka mu kirahuri icupa bakarijyana kugira ngo Polisi itabavumbura. Ikindi ubu hari aho ujya bagahita bagusaba gufata ifunguro kugira ngo baguhe inzoga, bagamije ko Polisi iramutse ije itunguranye, bahita bavuga ko iyo nzoga wayakanye n’ifunguro.”

Ku ruhande rwa Hirwa Ezekiel, yavuze ko ibyo kwambara agapfukamunwa bisigaye mu mijyi n’ahandi hantu hari inzego zibutsa abantu kukambara, ariko kabaye amateka mu nkengero z’umujyi.

Ati “Uragira ngo mu mihanda mito se abantu bambara udupfukamunwa? Ubona umuntu avuye muri kaburimbo agahita agakuramo wagira ngo Covid-19 ntihagera. Abacuruzi ntibagishyira amazi muri ‘Kandagira Ukarabe’ zabo nta mazi abamo, n’abayafitemo bibutsa abakiliya gukaraba ni mbarwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama, mu Karere ka Kicukiro, Uwamwiza Marie Chantal, yemeza ko bamaze iminsi bafata abantu barenga ku mabwiriza ku buryo buteye impungenge.

Ati “Tujya tubafata cyane, kandi buri munsi tukabaca amande. Numva kugira ngo Covid-19 igabanuke, ari uko umuntu yakumva ko niba bavuze agapfukamunwa agomba kukambara aho agiye hose, ntibacungane n’inzego nk’aho bahanganye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bubinyujije mu mirenge, bumaze iminsi mu bikorwa byo gusinya amasezerano y’abafite ibikorwa by’ubucuruzi agamije gutuma bakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ubu twasinye amasezerano n’abafite ibikorwa byakomorewe, agena uko bakwiye kugira uruhare mu kuyubahiriza, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ndetse bakanamenya ko igihe aho bakorera hafatiwe uwayarenzeho, bazajya babihanirwa.”

Leta y’u Rwanda iherutse gukaza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, aho ibikorwa birimo amashuri n’ibindi bitandukanye byahagaritswe mu turere uturere umunani n’Umujyi wa Kigali, ndetse ingendo ziva mu karere zijya mu kandi zikaba ziherutse guhagarikwa.

Kugera kuri uyu wa 30 Kamena, umubare w’abamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda ugera kuri 431 aho abamaze kwandura icyo cyorezo mu gihugu ari 38.198 mu gihe ibipimo byafashwe bimaze kugera kuri 1.631.415.

Abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 banenzwe kuba intandaro y'ikwirakwira rya Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)